FDLR yaramutse irasana na FARDC, ba Jenerali bayo bararusimbuka

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Ingabo z’iki gihugu (FARDC) zifatanyije n’iza MONUSCO zaramutse zirasana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR.

Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko iyo mirwano yatangiye saa munani z’urucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri, mu duce twa Shovu na Mubambiro ho muri Teritwari ya Masisi.

Iki gitangazamakuru kandi cyamenye ko habuze gato ngo GĂ©nĂ©ral de Brigade Sibo Stanys Gakwerere ‘Gihayima’ wari i Mubambiro yicwe gusa birangira arusimbutse, mu gihe GĂ©nĂ©ral Ntawunguka Pacifique ‘Omega’ uyobora igisirikare cy’uriya mutwe we yamenye amakuru hakiri kare agahunga.

Agace ka Mubambiro kuri uyu ubu ni ko gafatwa nk’amatware makuru ya FDLR.

Ingabo zidasanzwe zo muri uyu mutwe (CRAP) ni zo zaramutse zirasana na FARDC ifatanyije na MONUSCO, gusa intandaro y’iyi mirwano ntabwo iramenyekana.

Impande zombi zaba ziri kurwana bya Nyirarureshywa?

Kuri ubu impande zombi zaramutse zirasana mu gihe bizwi ko FDLR ari imwe mu bagize ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zimaze imyaka ikabakaba itatu zirwana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Kinshasa yakunze kurega u Rwanda gushyigikira uriya mutwe, na rwo rukayishinja kugirana imikoranire na FDLR imaze igihe ifite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

Icyakora mu rwego rwo gukemura amakimbirane Kigali na Kinshasa bafitanye, mu mpera z’ukwezi gushize abakuriye ubutasi bw’ibihugu byombi bahuriye i Rubavu mu nama yasize bemeranyije kuri gahunda yo gusenya FDLR.

Andi makuru avuga ko ku wa 14 Nzeri ubwo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda, RDC na Angola bahuriraga i Luanda byavuzwe ko Kinshasa yagaragaje ukudakozwa ibyo gusenya FDLR.

Umunyamakuru Kayiranga Melchior ukurikirana umunsi ku wundi intambara yo mu burasirazuba bwa Congo, avuga ko imirwano FARDC na FDLR baranukiyemo ari iyo kuyobya uburari.

Ati: “FARDC iri mu mibare myinshi, urabona i New York hagiye kuba inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ibyo ari byo byose baravuga bati ‘u Rwanda rushobora kudushinja gukorana na FDLR’, ikindi biri mu rwego rwo gukumira RDF kuba yajya hariya”.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru imirwano hagati y’impande zombi yari ikijya mbere.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. FDLR yaramutse irasana na FARDC, ba Jenerali bayo bararusimbuka
    Ibi ni ibinyoma ndakambura Data
    Igihango aba bagabo bafitanye cyagaragariye mu mikoranire yabo ntabwo byashoboka barabashuka, ahubwo ni ukujijisha niba mbeshya muzarebe ejo hazaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *