FDLR yemeje ko ikomeje imyiteguro yo gutera u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa FDLR ugizwe n’abiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wemeje ko ukomeje imyiteguro mu rwego rwo kugaba ibitero ku Rwanda.

Uyu mutwe wemeje aya makuru binyuze mu muvugizi wawo, Curé Ngoma, mu kuganiro na VOA.

Yagize ati: “Mu by’ukuri twebwe turi mu rugamba rurwanya ubutegetsi bwa Leta y’i Kigali, kuva rero twatangira urugamba ntabwo twigeze dushyira ibyangombwa hasi.”

“Kwitegura byo turimo turitegura nk’uko dukomeje kwitegura, gusa ahubwo icyo tudashobora kwemera ni ibyavuzwe mu buryo bwo gushaka kuduharabika, na ho kwitegura byo rwose dukomeje kwitegura nk’uko bisanzwe; nta gitangaje rero kirimo.”

FDLR yemeje ko ikomeje imyiteguro yo kugaba ibitero mu Rwanda, nyuma y’iminsi mike Igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko uyu mutwe ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze imyiteguro yo kugaba ibitero mu karere ka Rubavu.

Ni amakuru yemejwe n’Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro, Lt Col Ryarasa William, ubwo mu cyumweru gishize yari mu nama mpuzabikorwa yahuje abayobozi b’inzego zitandukanye mu karere ka Rubavu ndetse n’abahagarariye ibyiciro by’abaturage.

Yavuze ko FDLR iteganya guhungabanya umutekano w’igihugu, nyuma yo kwegera imipaka y’u Rwanda.

Ati: “Ku mupaka hose hagiye FDLR. Barahari hafi n’umupaka hariya. Noneho wajya kugera Cyanzarwe kuri uriya mupaka wa Cyanzarwe bahazanye uwo bita Gaston [Iyamuremye], ariko gahunda zabo nta n’ubwo ari ukurasa gusa, ahubwo bagize amahirwe babona n’uko bica abaturage.”

Lt Col Ryarasa yavuze ko muri gahunda FDLR irimo harimo gutera za Grenades mu mujyi wa Gisenyi, ibyatumye asaba abaturage kuba maso.

Ati: “Nk’uko navuze FDLR hano, ariko noneho bari bafite na gahunda yo gutera Grenades muri uyu mujyi. Nandetse batubwira ko zamaze no kwinjira, birashoboka kuko hari inzira nyinshi zishobora kwinjiriramo. Iya mbere ni forode, zakwinjirira muri forode. Icyo gihe rero, ni ukuba maso.”

Leta y’u Rwanda imaze igihe itangaza ko FDLR ifite gahunda yo kuruhungabanyiriza umutekano, ibifashijwemo n’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Impande zombi zimaze igihe zifatanya mu mirwano FARDC imaze igihe irwanamo na M23, ndetse mu mwaka ushize zarashe ku butaka bw’u Rwanda ibisasu byo mu bwoko bwa Rocket byahitanye ubuzima bw’abaturage.

Guverinoma cyakora ivuga ko Ingabo z’u Rwanda zimaze igihe ziryamiye amajanja, mu rwego rwo kwirinda ko hari icyaturuka hakurya kigahungabanya umutekano w’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *