FDLR yihakanye kwica Ambasaderi w’Ubutaliyani, ishyira mu majwi FARDC na RDF

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, wahakanye ko abarwanyi bawo ari bo bagize uruhare mu gitero kiciwemo Ambasaderi w’Ubutaliyani muri RDC, Luca Attanasio, ushyira mu majwi ingabo za Congo Kinshasa n’iz’u Rwanda.

Ku wa Mbere ni bwo Ambasaderi Attanasio, uwari umurinzi we ndetse n’umushoferi w’imodoka y’umushinga wa PAM bagendagamo biciwe ahitwa Kibumba hafi y’i Goma mu ntara y’Amajyaruguru.

Minisitiri w’Intebe wungirije wa RDC ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Aristide Bulakali Mululunganya, mu itangazo rigenewe itangazamakuru, yavuze ko umutwe wa FDLR ari wo uri inyuma ya kiriya gitero.

Yagize ati: “Imodoka ya PAM yarasiwe mu gitero cya FDLR ku muhanda ujya Rutshuru, Gurupoma ya Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo.”

Minisiteri Bulakali yakomeje avuga ko Ambasaderi Luca Attanasio yarashwe mu nda, ajyanwa i Goma mu bitaro bya Monusco, aho yaje gupfira azize ibikomere.

FDLR mu itangazo ryayo, yavuze ko abarwanyi bayo nta ruhare bigeze bahura mu gitero cyaguyemo uriya mudipolomate, isaba abategetsi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Monusco kugaragaza byihuse abagize uruhare muri buriya bwicanyi ‘aho kwitwaza ibirego bidafite ishingiro’.

FDLR yakomeje ivuga ko ifite amakuru yizewe ashimangira ko imodoka Ambasaderi Luca Attanasio na bagenzi be barimo yagabiweho igitero ahazwi nka ‘trois Antenes’ hafi y’i Goma ku mupaka w’u Rwanda “hatari kure y’ibirindiro bya FARDC n’iby’abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda”.

FDLR yunzemo iti: “Uruhare rwa buriya bwicanyi bubi rukwiye gushakishirizwa hagati ya ziriya ngabo zombi ndetse n’abaterankunga babo bafitanye ubumwe budasanzwe, kugira ngo bakomeze gusahura uburasirazuba bwa Congo Kinshasa.”

Hagati aho Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yasabye inzego bireba gutanga ibisobanuro byose bikenewe kugira ngo abagize uruhare muri buriya bwicanyi bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Guverinoma ya RDC kandi yijeje guhita itangiza iperereza kugira ngo abishe bariya bantu bamenyekane, ndetse abakozi bo mu biro bya Perezida bamaze guhaguruka i Kinshasa berekeza i Goma mu rugendo rugamije gutahura bariya bagizi ba nabi.

Ni nyuma y’uko Guverinoma y’Ubutaliyani yari yasabye iya RDC gukora iperereza ryigenga kugira ngo hamenyekane abari inyuma y’urupfu rw’umudipolomate wayo.

Iri perereza kandi ryanasabwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abimbumbye, Antonio Guterress, na we wamaganye buriya bwicanyi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *