Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yarekeyeho igihano cy’amadolari 20.000 no kubuza abafana ku kibuga, byafatiwe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Espagne (RFEF), nyuma y’indirimbo n’amagambo arimo ivangura ryibasiraga Abayisilamu yumvikanye mu mukino wa gicuti wahuje Espagne na Misiri.
Iki gihano cyemejwe n’akanama ka FIFA gashinzwe ubujurire, nyuma y’umwanzuro wari wafashwe n’inzego zayo zishinzwe ibihano. Ibyo byabaye mu mukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa (0-0), wabereye kuri RCDE Stadium i Barcelona ku wa 31 Werurwe 2026.
Amakuru yatangajwe avuga ko mu minota ya 10 n’iya 47 y’uwo mukino, bamwe mu bafana bagaragaje imyitwarire n’amagambo arimo ivangura ryibasiraga Abayisilamu bari mu kibuga.
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Espagne, Lamine Yamal, na we yamaganye ibyo bikorwa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, abisobanura nk’imyitwarire irangwa n’ubujiji, agasuzuguro n’ivangura rishingiye ku ivangura ry’amoko.
Mu mwanzuro wayo, FIFA yavuze ko ibihano bikomeye bikenewe kugira ngo hirindwe ko ibikorwa nk’ibi byongera kubaho.
Mu bihano byemejwe, RFEF igomba kwishyura amadolari 20.000, ndetse igafunga nibura 15% by’imyanya y’abafana mu mukino wa gicuti uzakurikiraho Espagne izakira.


