Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yongeye gushyira Rayon Sports ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi bashya, igihano kizageza mu mpeshyi ya 2027.
Iki cyemezo cyatangajwe ku wa Mbere, tariki ya 13 Nyakanga 2026, aho Rayon Sports yabaye ikipe ya kabiri yo mu Rwanda iri kuri uru rutonde nyuma ya Vision FC, imaze igihe yarafatiwe ibihano nk’ibi.
Rayon Sports yari iherutse gukurirwaho ibihano nyuma yo kwishyura amafaranga yari ibereyemo uwahoze ari umutoza wayo, Souleymane Daffé, ariko nyuma y’aho yongera gufatirwa ibihano kubera izindi manza zirebana n’abahoze ari abakozi bayo.
Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, aherutse kwemera ko iyi kipe ikiri mu bibazo by’imyenda ifitiye bamwe mu bahoze bayikorera. Mu bo yishyuye harimo Daffé, wishyuwe miliyoni 23 Frw, ariko ikibazo cya Afahmia Lotfi, usaba hafi miliyoni 20 Frw, ntikirarangizwa.
Lotfi yigeze guhabwa akazi ko gutoza Rayon Sports, ariko asezererwa ataramara igihe kinini, ahita ayirega avuga ko yasezerewe binyuranyije n’amategeko. Kuri ubu asigaye atoza Gicumbi FC.
Rayon Sports ishobora no kongera guhura n’ibindi bibazo mu gihe itakwumvikana na Kitoko Faustin Likau ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho impande zombi zikomeje kutavuga rumwe ku birebana n’amafaranga y’itike yagombaga kumuzana mu Rwanda.
Nubwo ikipe ikomeje guhura n’ibi bibazo, yamaze kugura abakinnyi bashya 14 ndetse inongeramo bamwe mu batoza barimo Habimana Sosthène wagizwe umutoza mukuru wungirije na Hugo Tricárico ushinzwe gutoza abanyezamu.
Bamwe muri abo bakinnyi basanzwe bari mu mwiherero w’ikipe uri kubera mu Karere ka Gicumbi, aho bitegura amarushanwa arimo CECAFA Kagame Cup, CAF Confederation Cup ndetse na shampiyona y’u Rwanda.
Mbere yo gutangira ayo marushanwa, Rayon Sports iteganya gukina umukino wa gicuti uzayihuza na Gor Mahia yo muri Kenya kuri Rayon Day, iteganyijwe kuba ku wa 18 Nyakanga 2026.


