FIFA yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi n’abatoza bazatoranywamo abahize abandi

Sangiza iyi nkuru

Impuzamashyirahawe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA, yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi n’abatoza bazatoranywamo abahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2019/20; mu bagabo no mu bagore.

Ni urutonde ruriho amazina asanzwe amenyerewe mu mupira w’amaguru azahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza mu bagabo, umwiza mu bagore, abatoza bahize abandi mu byiciro byombi ndetse n’uwatsinze igitego cy’umwaka.

Nko mu bagabo, igihembo gihataniye abarimo: Thiago Alcântara wa Liverpool, Cristiano Ronaldo wa Juventus, Kevin De Bruyne wa Man City, Robert Lewandowski wa Bayern Munich, Sadio Mané wa Liverpool, Kylian Mbappé wa PSG, Lionel Messi wa FC Barcelona, Neymar wa PSG, Sergio Ramos wa Real Madrid, Mohamed Salah wa Liverpool na Virgil van Dijk wa Liverpool.

Abahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza mu bagore harimo: Lucy Bronze wa Man City, Delphine Cascarino wa Lyon, Caroline Graham Hansen wa FC Barcelona, Pernille Harder wa Chelsea, Jennifer Hermoso wa FC Barcelona, Ji So-yun wa Chelsea, Sam Kerr wa Chelsea, Saki Kumagai wa Lyon, Dzsenifer Marozsán wa Lyon, Vivianne Miedema wa Arsenal na Wendie Renard wa Lyon.

Umuzamu w’umwaka mu bagabo azava hagati ya Alisson Becker wa Liverpool, Thibaut Courtois wa Madrid, Keylor Navas wa PSG, Manuel Neuer wa Bayern Munich, Jan Oblak wa Atletico na Marc-Andre Ter Stegen wa FC Barcelona.

Mu bagore umuzamu azava hagati ya:

-Ann-Katrin Berger (Germany / Chelsea FC Women)

-Sarah Bouhaddi (France / Olympique Lyonnais)

-Christiane Endler (Chile / Paris Saint-Germain)

-Hedvig Lindahl (Sweden / VfL Wolfsburg / Atlético de Madrid Femenino)

-Alyssa Naeher (USA / Chicago Red Stars)

-Ellie Roebuck (England / Manchester City WFC)

Abazatoranywamo umutoza w’umwaka mu bagabo

-Marcelo Bielsa (Argentina / Leeds United FC)

-Hans-Dieter Flick (Germany / FC Bayern MĂĽnchen)

-JĂĽrgen Klopp (Germany / Liverpool FC)

-Julen Lopetegui (Spain / Sevilla FC)

-Zinedine Zidane (France / Real Madrid CF)

Abazavamo umutoza w’umwaka mu bagore

-Lluís Cortés (Spain / FC Barcelona)

-Rita Guarino (Italy / Juventus Women)

-Emma Hayes (England / Chelsea FC Women)

-Stephan Lerch (Germany / VfL Wolfsburg)

-Hege Riise (Norway / LSK Kvinner)

-Jean-Luc Vasseur (France / Olympique Lyonnais)

-Sarina Wiegman (Netherlands / Dutch national team)

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *