Fille Mutoni mu rukundo n’undi mugabo nyuma ya MC Kats bapfuye ko yamwanduje virusi ya SIDA

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi w’Umunyarwanda ukorera umuziki muri Uganda, Fille Mutoni, yerekanye umukunzi we mushya, nyuma yo gutandukana nabi na Edwin Katamba uzwi nka MC Kats, babyaranye, ariko bagahora bashinjanya ko umwe ari we wazanye mu rugo virusi ya SIDA, HIV.

Akoresheje konti ye ya Instagram, Mutoni yerekanye umukunzi we gusa ntiyamugaragaza mu maso. Muri iyo foto, uyu mugore afite indabo nziza, ndetse akurikizaho ubutumwa buvuga ngo ” Yego yego yego,” akameneyesto nk’impeta n’ururabo.

Ni ibigaragaza ko aba bombi bari mu rukundo n’ubwo umugabo atamenyekanye.

Ubu butumwa bwa Fille, bwashyize akadomo ku bihuha byari biriho ko we na Katamba baba bagiye gusubirana.

Muri iyi minsi, uyu mugore bizwi ko yasinyanye amasezerano na Martin Entertainment gusa nta makuru ye akimenyekana cyane mu bitangazamakuru by’umwihariko ubuzima bwe bwite.

Urugendo rw’urukundo rwa Fille na MC Katamba rwakunze kurangwa na rwaserera ahanini ishingiye ku birego bya buri ruhande rushinja urundi guca inyuma. Fille yavugaga ko Katamba wari na manaja we afite uruhuri rw’abagore b’inshoreke, Katamba na we akavuga ko uwitwa Nkuba Kyeyo ari wahindutse umugabo wa Fille.

Aba bagiye gutandukana ntawemera ibyo ashinjwa, gusa bari bemeranyije ko bazajya bafatanya kurera umwana wabo w’umukobwa.

Katamba we yemeye ko afite virusi itera SIDA ku mugaragaro, asaba abantu kutibasira abana be ko bo ngo nta bwandu bafite. Fille nta makuru namba arashyira hanze ku bijyanye n’uko ubuzima bwe buhagaze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *