Nyuma y’imyaka 2 mu Bufaransa habereye urubanza rwa mbere rw’uwari ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubanza rwa kabiri rwatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2016, aho abahoze ari ba burugumesitiri bagejejwe imbere y’urukiko bashinjwa kugira uruhare rutaziguye muri jenoside, ariko uruhande rubunganira rukaba rwariye karungu ruvuga ko uru rubanza rubogamye.
Abunganira Octavien Ngenzi na Tito Barahira bahoze bayobora iyahoze ari Komini Kabarondo bafite umujinya ukomeye, bavuga ko uru rubanza rubogamye aho rwabihereye ku kuba Imiryango itegamiye kuri leta ivuga ko muri uru rubanza hazagaragaramo abatangabuhamya bagera kuri 70 kandi kimwe cya kabiri cyabo bakazaturuka mu Rwanda, mu gihe ngo uruhande ruregwa rutemerewe kurenza abatangabuhamya 5 bazishingirwa na minisiteri ibishinzwe.
Abunganizi b’abaregwa kandi nk’uko Radio RFI dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, baramagana ubuhamya bwabonetse ku bufasha bwa leta y’u Rwanda, bakananenga ko nta karita y’agace abaregwa bakoreyemo ibyaha iri mu rukiko.
Aba bunganizi mu mategeko b’abashinjwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kandi, bavuga ko bo batabashije kugera mu Rwanda haba mu rwego rwo gukurikirana ibishinjwa abakiriya babo kuko ngo nta bushobozi bafite bwo kugerayo kandi ngo n’ikintu cy’ingenzi mu rubanza rw’ubugizi bwa nabi nk’urwo barimo.
Umwunganizi wa Tito Barahira, Philippe Meilhac, avuga ko urukiko rugomba kuburanisha uru rubanza hahabwa agaciro ibintu byose kandi rukaba rufite ibintu bihagije. Yakomeje avuga ko bafite imbere yabo abunganizi badafite ubushobozi buhagije.
Uru rubanza “ni imirwano hagati y’igisamagwe n’ingamiya iziritse” , ibyo byatangarijwe mu rukiko n’umwunganizi wa Octavien Ngenzi, Franà§oise Mathe ngo wagaragaye nk’uwarenzwe ariko akaba yariyemeje kutarekura.

Yaba Octavien Ngenzi ndetse na Tito Barahira, bombi basimburanye ku buyobozi bw’iyahoze ari Komini Kabarondo mu yari Perefegitura ya Kibungo kuva mu 1977 kugeza mu 1994. Bombi bashinjwa kuba baratanze amabwiriza yo kwica Abatutsi bagera ku 1200, ku itariki ya 13 Mata 1994, bari barahungiye muri Kiliziya Gaturika ya Kabarondo nka kimwe mu byaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu bitandukanye bakurikiranweho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



