Bwiza

Cristiano Ronaldo yamanitse inkweto

Imikino•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kane, 5 Ugushyingo 2026 saa 11:40
Cristiano Ronaldo yamanitse inkweto

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yatangaje ko asezeye gukinira ikipe y’igihugu yari amaze imyaka 23 akinira, asoza urugendo rwe afite agahigo ko kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu makipe y’ibihugu ku Isi.

Uyu mukinnyi w’imyaka 41 y’amavuko yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ugushyingo 2026, mu butumwa bwa videwo yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram.

Ronaldo yavuze ko igihe kigeze ngo asubize ikipe y’igihugu nimero 7 yari amaze imyaka 23 yambara, ashimangira ko atari icyemezo cyoroshye gufata kuko kitagendeye ku bitekerezo gusa, ahubwo cyanasabye gutekereza ku marangamutima.

Yagize ati: “Umunsi urageze ngo nsubize nimero 7 y’ikipe y’igihugu. Sinigeze numva ko ari iyange jyenyine, ariko mu myaka 23 nagize amahirwe n’inshingano zo kuyambara, kuyihagararira no kuyitwara mu bibuga byo hirya no hino ku Isi.”

Yakomeje avuga ko urugendo rwe mu ikipe y’igihugu rwatangiye muri Kanama 2003, rukaba rwarahinduye ubuzima bwe, ashimira Abanya-Portugal bose bamushyigikiye muri icyo gihe.

Ronaldo yasezeye amaze gukinira Portugal imikino 234 yatsinzemo ibitego 146.

Iyi mibare imugira umukinnyi wakinnye imikino myinshi akanatsinda ibitego byinshi mu makipe y’ibihugu mu mupira w’amaguru w’abagabo.

Muri iyo myaka, Ronaldo yafashije Portugal kwegukana igikombe cy’u Burayi (Euro 2016), ndetse inegukana UEFA Nations League mu 2019 no mu 2025.

Nubwo asezeye mu ikipe y’igihugu, Ronaldo ntarahagarika gukina umupira w’amaguru kuko azakomeza gukinira Al-Nassr yo muri Arabie Saoudite.

Icyemezo cye kije nyuma y’ukutumvikana n’umutoza mushya wa Portugal, Jorge Jesus, byabaye mu kwezi gushize, ubwo Ronaldo yavaga mu mwiherero w’ikipe nyuma yo kudakinishwa mu mukino na Norvège.

Icyo gihe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal ryamuhagaritse iminsi 30 rikanamuca amande.

Ronaldo asoje urugendo rwe mu ikipe y’igihugu nyuma yo kuba umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu mateka y’umupira w’amaguru wa Portugal.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.