Nyuma y’iminsi ibiri y’imirwano, abarwanyi ba FRN bafashe agace k’udusozi twa Munanira, Muhungu, na Rurambo, muri Kivu y'Amajyepfo, kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki ya 24 Ugushyingo 2026.
Iki gikorwa cyo kwigarurira ibirindiro bya FARDC na Wazalendo, cyakozwe n’abarwanyi ba FRN, kigaragara nk’igamije gufungura inzira yo kugeza ibikoresho ku ngabo zabo ziri i Minembwe nk'uko bitangazwa na TazamaRDC.
Byongeye kandi, abarwanyi ba FRN ngo bashobora kuba bagamije no kwerekeza mu Ntara ya Tanganyika banyuze ahandi hatari ku Muhanda w’Igihugu wa 5, baturutse mu Kibaya cya Ruzizi no mu mujyi wa Uvira.
Uyu mujyi wa Uvira wo uyu mutwe wa FRN urwanya ubutegetsi, ukomeje kugaragaza ko utawushishikaje cyane muri iki gihe nubwo wigeze kuwufata ukongera kuwusohokamo.

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva
Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.
