Gahunda Ingabire Victoire yari afite kuri RIB yasubitswe

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ishyaka DALFA Umurinzi, Ingabire Victoire Umuhoza, atangaza ko gahunda yari afite ku Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) yasubitswe bitewe n’uko arwaye.

Ingabire abinyujije kuri konti ye yaTwitter kuwa 18 Ukwakira, yavuze ko RIB yamusabye kuyitaba kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukwakira. Ati “Nasabwe kujya kuri RIB ejo ku wa 19 Ukwakira 2021 saa tatu n’igice z’igitondo. Nzaba ndi yo.”

Kuri uyu wa 19 Ukwakira ariko yatangaje ko gahunda yari afite kuri RIB yasubitswe bitewe n’uko arwaye ibicurane (grippe/flu). Kuri Twitter ati ” Gahunda yo muri RIB irasubitswe kuberako ndwaye grippe. Izasubukurwa mu minsi iri imbere.”

Ku wa Mbere ariko Ingabire ntiyasobanuye icyo RIB yamuhamagariye gusa Umuvugizi w’uru rwego, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko ihamagazwa rye rishingiye ku iperereza riri gukorwa kuri nyiri Televiziyo ikorera kuri YouTube ya Umubavu TV n’abandi bantu umunani.

Aba barimo Nsengimana ThĂ©oneste batawe muri yombi mu cyumweru gishize, “bakurikiranweho ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.”

Abatawe muri yombi kuri ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro, mu gihe iperereza rigikomeje no kugira ngo dosiye yabo iri gukorwa ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ingabire Victoire mu cyumweru gishize yavuze ko mu batawe muri yombi harimo abayoboke n’ishyaka rye rya DALFA Umurinzi n’inshuti ze bwite, gusa akavuga ko atazi impamvu ziri inyuma y”inkundura” yo kubata muri yombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *