Bwiza

Gahunda yo kongera kubyutsa Urban Boyz yanze

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Mbere, 23 Ugushyingo 2026 saa 08:37
Gahunda yo kongera kubyutsa Urban Boyz yanze

Gahunda yo kongera kubyutsa itsinda rya Urban Boyz yari yongeye gutanga icyizere mu bakunzi baryo isa n’iyapfubye, nyuma y’uko ubwumvikane buke bwongeye kuvuka hagati y’abahanzi bari barigize.

Safi Madiba, Humble Jizzo na Nizzo bari bongeye guhurira i Kigali, bakorana ibitaramo bitandukanye, bituma abakunzi babo bagira icyizere ko bagiye kongera gukorana nk’itsinda. Icyakora, icyo cyizere nticyamaze igihe kuko bongeye gutandukana, buri wese akomereza ku bikorwa bye bwite.

Aba bahanzi baherukaga guhurira ku rubyiniro mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyabereye i Rubavu ku wa 1 Kanama 2026, nyuma yo kwitabira n’ibindi bitaramo bari bongeye gukorana.

Nyuma yaho, Safi Madiba yasubiye muri Canada, Humble Jizzo yerekeza muri Kenya, mu gihe Nizzo yagumye i Kigali.

Amakuru avuga ko nubwo aba bahanzi bari bongeye guhuza imbaraga mu bitaramo, ibibazo byari byarateye isenyuka rya Urban Boyz bitigeze bikemuka burundu. Ibi byatumye havuka ubwumvikane buke bushya, bituma gahunda yo kongera kubyutsa iri tsinda idakomeza.

By'umwihariko, bivugwa ko ubwo Safi Madiba yari i Kigali ari kumwe na bagenzi be, hari ibyo batumvikanyeho, bikaba byaramugizeho ingaruka mu cyemezo cyo gusubira muri Canada aho gukomeza umushinga wo kugarura Urban Boyz.

Kuri ubu, Safi Madiba yongeye kwibanda ku muziki we bwite. Yamaze no gufungura urubuga rushya ruzajya rufasha abakunzi be gukurikira ibikorwa bye.

Uyu muhanzi kandi yatangaje ko yatangiye gutegura album ye ya kabiri yise LIVO: Love and Life, ateganya gushyira hanze mu gihe kiri imbere.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.