Gakenke: Barataka kuzamuka no kumanuka imisozi miremire yitwa Ngendombi na Mperimbwimiteja bajya ku ishuri

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri bo mu kagari ka Munyana, mu Murenge wa Minazi mu karere ka Gakenke bahangayikishijwe n’urugendo rurerure rugera ku birometero 20 bakora bajya ku ishuri rya Groupe scolaire Saint Joseph Munyana harimo kuzamuka no kumanuka imisozi miremire yitwa Ngendombi na Mperimbwimiteja.

Aba banyeshuri bavuga ko bakora urugendo rugera ku birometero 10 bajya ku ishuri bagakora n’ibindi 10 bataha, ibi bikaba bituma bagera ku ishuri rya G.S Munyana bananiwe ntibabashe gukurikirana amasomo neza.

Bamwe mu babyeyi b’aba bana bavuga ko bahangayikishijwe n’uko abana babo bashobora guta ishuri bitewe n’imvune bakura muri uru rugendo.

Umwe muri bo ati: ” Mfite impungenge z’uko umwana wanjye ashobora guta ishuri bitewe n’urugendo rugera ku masaha atatu akora ajya kwishuri.”

Ikinyamakuru Rwandatribune kivuga ko iri shuri rya G.S Munyana ari ryo ryonyine ryisumbuye ribarizwa muri uyu murenge wa Minazi, aho benshi mu bana barangije amashuri abanza bajyanwa kwiga.

By’umwihariko abanyeshuri baturuka ku ruzi rwa Nyabarongo hafi n’Akarere ka Muhanga bazamuka imisozi ya Ngendombi na Mperimbwimiteja bajya kuri iri shuri bavuga ko batorohewe.

Bavuga ko: “Usibye gutaha bananiwe cyane, aba banyeshuli banavuga ko bagera iwabo bwije cyane kuburyo banabura umwanya wo gusubiramo amasomo, ibintu babona nk’impamvu ituma badatsinda neza amasomo yabo.”

Umuyobozi wa G.S Munyana, Kabayiza Pierre Damien avuga ko bahangayikishijwe no kuba abana bakora urugendo rurerure rurenze ubushobozi bwabo cyane cyane nk’abana baba baje gutangira mu mwaka wa mbere.

Umukozi ushinzwe Amashuri yisumbuye n’ay’imyuga mu karere ka Gakenke, Manirafasha Faustin avuga ko iki kibazo gihangayikishije ubuyobozi.

Ati: “Urumva iki ni kibazo kiduhangayikishije natwe nk’abareberera uburezi, gusa muri uyu mwaka dusoje, akarere hamwe na Minisiteri y’Uburezi basuye iri shuri bari gushaka ikibanza cy’aho bashyira irindi shuri rya ry’imyaka icyenda y’uburezi bw’ibanze (9 Years Basic Education) ryo kunganira iri rya Munyana ku buryo abana bavuye kuri aya mashuri abanza bazajya bahiga icyiciro kibanza, noneho bagera mu cyiciro cyisumbuye bakabona kujya kuri G.S Munyana.”

Ni kenshi mu bice by’icyaro abana bahura n’ikibazo cyo gukora ingendo ndende bajya ku mashuri. Ni ibibazo bigikoma mu nkokora uburezi mu gihe Leta ikibishakira umuti.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *