Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhondo w’akarere ka Gakenke, Hakuzimana Valens, n’abandi bantu batandukanye; nyuma y’amashusho yabo yagiye hanze bahondagura umumotari.
RIB yemeje aya makuru ibinyujije kuri Twitter yayo.
Iti: “RIB yafunze Hakuzimana Valens, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke n’abandi bari kumwe bagaragaye ku mashusho ku mbuga nkoranyambaga bakubita umumotari wari utwaye imizigo i Kigali binyuranyije n’amabwiriza ya guma mu Karere mu rwego rwo kwirinda COVID-19.”
RIB yavuze ko Gitifu wa Muhondo n’abo bari kumwe “bakurikiranweho ibyaha by’iyica rubozo, gukubita no gukomeretsa umuturage mu gihe bagenzuraga ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ejo ku wa mbere yerekana Gitifu n’abo bari hamwe batongana n’uyu mumotari wari ugeze hafi y’iteme, bamutegeka guparika moto ku ruhande.
Andi mashusho yerekana umumotari yaryamishijwe hasi akikijwe n’abantu bamukubitaga aboshywe n’imirunga banamugaragura hasi, we aboroga cyane bigaragara ko ari mu buribwe.
Umuryango CLADHO uharanira uburenganzira bw’ikiramwamuntu wifashishije urubuga rwawo rwa Twitter, wamaganye ibyakorewe uriya mumotari.
Uti: “Ntibikwiye ko abaturage bahohoterwa muri ubu buryo kuko hariho ibiteganyirizwa abakosheje cg barenze ku mabwiriza! Turasaba ko RIB, Rwanda Police, RNP Spokesperson bakurikirana ibi bintu ngo byabereye Muhondo muri Gakenke kandi bivugwa ko na ES w’Umurenge ari muri bo.”
Polisi y’igihugu yari yasobanuye ko uriya mumotari “yafashwe ashaka kuva mu Karere ka Rulindo ajya mu Karere ka Gakenke nta ruhushya yasabye. Yakubise umuhuzabikorwa w’umurenge, urubyiruko rw’abakorerabushake baratabara.”
RIB yavuze ko Gitifu Hakuzimana na bagenzi be bayo bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rushashi na Gakenke mu gihe hakorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Uru rwego rwongeye kwibutsa ko RIB ko nta muntu uwo ariwe wese wemerewe gukubita undi niyo yaba yakoze icyaha cyangwa amakosa, kuko nta gihano cyo gukubita giteganywa n’amategeko mu Rwanda.



2 Responses
Gakenke: Gitifu wagaragaye mu mashusho ahondagura umumotari arafunzwe
Uwo si umuyobozi ahubwo ni ingirwamuyobozi gitifu utaziko ibinyabiziga bitwaye ibicuruzwa (ibiribwa) byemerewe kugenda ,umumotari yari yitwariye karoti ahondagurwa bene kariya kageni!!!!
Abamukubise rwose babihanirwe
Gakenke: Gitifu wagaragaye mu mashusho ahondagura umumotari arafunzwe
Uwo si umuyobozi ahubwo ni ingirwamuyobozi gitifu utaziko ibinyabiziga bitwaye ibicuruzwa (ibiribwa) byemerewe kugenda ,umumotari yari yitwariye karoti ahondagurwa bene kariya kageni!!!!
Abamukubise rwose babihanirwe