Abantu icyenda ni bo bitangazwa ko bishwe n’imvura yaguye mu ijoro ryakeye mu tugari dutandukanye two mu Murenge wa Muzo, mu Karere ka Gakenke Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muzo, Gasasa Evergiste yatangarije Bwiza.com ko aya makuru ari impamo. Gitifu Gasasa ati ” Ayo makuru ni impamo. Hari umuntu umwe utaraboneka, ariko turakeka ko yatwawe n’amazi. Ubuyobozi bwamanutse buri kubahumuriza, turi kubarura ibyangiritse birimo imyaka gusa ntituramenya ingano yabyo.” Uyu muyobozi yavuze ko ibyumba by’amashuri umunani byangiritse. Ku bufasha ku bafite ibyabo byangiritse, Gasasa yagize ati ” Turacyabara ingano y’ibyangiritse kugira ngo tubitange ku rwego rw’akarere ngo tubigeze ku karere babe bakomanga muri MINEMA twizera neza ko hari inkunga y’amabati izatangwa yo kubaka amazu yasenyutse.” Yahumurije abaturage, avuga ko ubuyobozi bwifatanyije nabo ari nako saba abaturage kureba niba aho batuye habashyira mu kaga, bakimuka. Ati ” Ibi byarabaye u matariki nk’aya mu 2016, ntwabwo uko amazi aje yazajya adutwara abantu, turafata ingamba.” Abishwe n’imvura mu Murenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke Mu Kagari ka Mwiyando, mu Mudugudu wa Ruhondo imvura yishe: 1. Rwaburindi Boniface w’imyaka 52 Mu Kagari ka Rwa, mu Mudugudu wa Gihororo 1. Uwineza Cendrine w’imyaka 8 Mu Kagari ka Rwa, mu Mudugudu wa Gihororo 1. Uwineza Cendrine w’imyaka 8 Mu Kagari ka Mubuga, mu Mudugudu wa Mwirika 1. Cishamake Jean Baptiste w’imyaka 20 Uwitwa Mukankusi Costasie ntaraboneka. Imihanda itari nyabagendwa : 1. Kaziba-Muzo-Janja BBC itangaza ko kugeza ubu abantu 45 bamaze gupfa. Mu majyaruguru n’uburengerazuba bw’u Rwanda uturere twa Gakenke na Nyabihu tuzwiho imisozi miremire -ni two twibasiwe cyane, inzu zagwiriwe n’inkangu, imihanda n’imirima ihinze birangirika. Utundi turere twibasiwe harimo Muhanga, Rutsiro, Rulindo na Musanze.
2. Irangeneye Seraphin w’imyaka 12
3. Nyiranshimiyimana Berthine w’imyaka 26
4. Igiraraneza Egide w’imyaka ine
2. Ikundabayo Carine w’imyaka 6
2. Ikundabayo Carine w’imyaka 6
2. Mugisha Bénoît w’imyaka 15
Mu Kagari ka Kabatezi mu Mudugudu wa Curugusi
1. Yakomeje Vestine w’imyaka 40
2. Mubuga-Rusoro
3. Kinoko-Mubuga


