Umunyeshuri w’umuhugu yapfuye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama, nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye ishuri rya EAV Rushashi ryo mu karere ka Gakenke yigagaho.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yavuze ko umunyeshuri wishwe n’iriya nkongi yabaye mu ma saa cyenda z’ijoro ari uwo yagezeho mbere.
Yabwiye Kigali Today ko “Byabaye saa cyenda z’ijoro, ni mu icumbi abahungu bararamo. Urebye ni amashanyarazi yabiteye. Uwo byamanukiyeho bwa mbere yahise yitaba Imana, undi ni uwarwaye umugongo nyuma yo kwitura hasi [bagenzi be] bakamusohokeraho babyigana ubwo bahungaga.”
Umunyeshuri wapfuye yakomokaga mu karere ka Kayonza.
Meya wa Gakenke yaboneyeho kwihanganisha ababyeyi be na bagenzi be biganaga muri EAV Rushashi.
Ati: “Abana ndabihanganisha, nkihanganisha n’umuryango wabuze umwana. Urumva umubyeyi wohereje umwana yari muri level ya gatatu, ni umwana ukomoka i Kayonza, kumva ko yabuze ubuzima waramwohereje kwiga biteye agahinda”.
Yunzemo ati: “Mu bana harimo uwari uturanye n’uwo witabye Imana wahise ahungabana, tumaze kumugeza kwa muganga. Ndihanganisha abanyeshuri babuze mugenzi wabo, n’ibintu byari muri iryo cumbi byose byahiye, murumva ko bibabaje”.



One Response
Gakenke: Umunyeshuri yishwe n’inkongi y’umuriro yibasiye ishuri yigagaho
Birababaje.Imana imwakire mu bayo.Abayobozi b,amashuri bikubite agashyi.Nkubwo wasanga ayo matsinga bari baziko zfite ikibazo bakiceceketa