Gasabo: Abaturage baratabaza Perezida Kagame ngo abafashe guca imikino y’amahirwe

Sangiza iyi nkuru

Abakina imikino y’amahirwe izwi nka”Betting” bo mu karere ka Gasabo, barasaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kubafasha guca iyi mikino bashinja kubatindahaza.

Ibi Ababetinga babitangaje, nyuma y’uko bamwe muri bo bariye amafaranga muri kompanyi ya ForteBet ariko ikabima ayo batsindiye.

Abaganiriye na TV1 ubwo yabasangaga ku kicaro cya ForteBet kiri i Remera mu Mujyi wa Kigali, bavuganaga agahinda k’uko bariye amafaranga muri iriya kompanyi ku wa Kabiri w’iki cyumweru, gusa bagiye kwishyuza barayabima. Bavuga ko ejo ku wa 04 Werurwe bagiye kwishyuza, bakabwirwa ko basubirayo kuri uyu wa Kane.

Saa yine z’igitondo cy’uyu wa 05 Werurwe bari bazindukiye kuri ForteBet i Remera, aho kugira ngo abakozi b’iriya kompanyi babahe amafaranga bariye bahitamo kwifungirana mu cyumba cy’inyubako bakoreramo.

Ababetinga barasaba ko imikino y’amahirwe yacibwa burundu

Abenshi mu bimwe amafaranga bariye muri ForteBet, bahuriza ku cyifuzo cy’uko imikino y’amahirwe yacibwa mu gihugu, ngo kuko hari abo yahinduye abatindi nyakujya. Hari n’abavuga ko bari bafite ibinyabiziga nka moto, gusa byose bikaba byarabashizeho.

Mu bari aho, hari uwagize ati” Nta gisubizo baduha kandi baturiye imyaka myinshi. Ubu moto ya mbere nari mfite yaragiye. Hari na benshi dufite abadamu bafite n’abana, turaramo hariya uzaze ari nka nijoro urebe. N’agahinda kenshi yongeyeho ati” Igihe cyose batuririye, tukaba tubonye amahirwe yo gufata byibura uduhumbi mirongo ingahe none na two bakatutwima.”

Mugenzi we ubetinga na we yagize ati” Turasaba kurenganurwa nk’Abanyarwanda cyangwa Leta yabahaye utuhushya ikaza gufunga bino bintu kuko byababaje abantu benshi cyane.” Yongeyeho ngo nka perezida adufashije bino bintu bakazabifunga, kuko byababaje Abanyarwanda benshi. Ibi bintu bakwereka ko ari imikino y’amahirwe ariko nta mahirwe abamo, ni ubujura.”

Ababetinze bakimwa amafaranga yabo bagaragaza impungenge z’uko kuba barateze ku mikino izwi nka Faster faster nta kizere cyo kubona ariya mafaranga yabo, ngo kuko ibyavuye muri iriya mikino izwi nk’amatente ntaho ushobora kubishakira.

Bwiza.com yavuganye n’umukozi ushinzwe kwakira abakiriya muri ForteBet, avuga ko ubuyobozi bukuru bwa kompanyi ari bwo bushobora kugira icyo bwavuga kuri iki kibazo. Ati”njye rero ntacyo nabivugaho, ibi abafite ubusobanuro bwabyo ni aba boss bacu kandi ntabwo mbarimo.”

Ingingo ya 37 y’itegeko N°58/2011 ryo ku wa31/12/2011rigena ibikorwa by’imikino y’amahirwe ivuga ko uwahawe uruhushya wagaragaye ko atubahiriza igisabwa ku cyemezo, ahabwa igihano cyo mu rwego rw?ubutegetsi guhera kuri 5% kugeza ku 10% by?amafaranga yinjiza ku mwaka.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Gasabo: Abaturage baratabaza Perezida Kagame ngo abafashe guca imikino y’amahirwe
    Ex of dfededewd

  2. Gasabo: Abaturage baratabaza Perezida Kagame ngo abafashe guca imikino y’amahirwe
    Ex of dfededewd

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *