Hari amakuru ko mu minsi mike ishize, amabandi yitwaje intwaro gakondo, yakuye mu nzara z’irondo mugenzi wayo wari wafashwe nyuma yo gukozanyaho n’abanyerondo bo mu Kagari k’Agateko mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo. Amakuru avuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 06 Ukwakira 2021 saa tanu, nyuma y’aho irondo ryari ryafashe umujura bivugwa ko yari yibye igare. Hanga dukesha aya makuru ivuga ko abo bajura “Bagabye igitero ku banyerondo bitwaje intwaro gakondo bakubita abanyerondo bamufite baramubambura bahita batoroka.” Iri tsinda ry’abajura ryakoze ibi rigizwe n’abitwa Shukuru Munguyiko William, Kabobo, Hishamunda Eric, Aime, n’abandi batamenyekanye, baje bitwaje imihoro bakubita abanyerondo babohoza umujura mugenzi wabo bamutwarana nibyo yari yibye. Aya mabandi ngo ntiyakoze ibyo gusa nk’uko inkuru ikomeza ivuga, ahubwo yahitiye kuri butike y’uwitwa Donasiyani, ahiba ibicuruzwa bitandukanye birimo inzoga zo mu bwoko bwa Nguvu, basubira inyuma bajya mu gakiriro gaherereye aho mu Kagari k’Agateko,barwana n’abazamu bakararira, bamena imodoka yari ihaparitse. Mu gitondo cyo kuwa 07 Ukwakira2021, ku bufatanye n’abaturage, inzego z’umutekano zikorera mu Murenge wa Jali, zataye muri yombi bamwe muri abo bajura abandi baratoroka. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Jali, Niyomugabo Gregoire yavuze ko ” Ayo makuru ntayo nzi, ngiye kubikurikirana mbabwire.” Hari amakuru ko n’andi mabandi ari gushakishwa uruhindu ngo baryoze guhungabanya umutekano.

8 Responses
Gasabo: Amabandi yitwaje intwaro yakozanyijeho n’irondo abohoza mugenzi wayo wafashwe
Gitifu ati iki? Abanyerondo se nta raporo batanze? Nta nama ya Joc se iba muri Jari? Niba aribyo koko Gitifu yavuze, iyi ni politiki iciriritse n’imiyoborere mibi no kutita ku nshingano.

Ngontabyo azi ntamuyobozi wirondo agira. Gusa ahwabimenyeye amenyeko jali Habamo amabandi menshi

Ko numva bafite ibikorwa nkiba FDRL se ubwo iryo joro ryarakeye ibintu nkibyo GITIFU ntibabimenya, yewee ndabona amabandi yitwaje intwaro akomeje kuba menshi dore naza kamonyi bafashe abagera kuri 12 bafite imihoro. nugushaka uko umwe mu banyerondo yajya ahabwa imdunda naho ubundi baratumara