Abayobozi mu nzego z’ibanze bafunguye inzu umuvugabutumwa Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice yari yarakodesheje mu kagari ka Karama, umurenge wa Kinyinya, akarere ka Gasabo, ariko akamara amezi arindwi atishyura ubukode.
Mu cyumweru gishize ni bwo umugabo witwa Mukeshimana Célestin utuye muri Kinyinya yatangaje ko Mutabazi yamwambuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 420 y’ubukode bw’inzu ifite icyumba kimwe na salo, akaba yari amaze hafi umwanya yarasize ayifunze.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, yari yamenyesheje itangazamakuru ko ikigiye gukorwa ari ugufungura iyi nzu nyirayo yari yaratinye gufungura uwayikodesheje adahari, ibirimo bigasohorwa bikabikwa neza, ahasigaye Mutabazi agakurikiranwa kugira ngo yishyure.
Mutabazi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 25 Nzeri 2022, yasobanuye ko koko iyi nzu yayisize ifunze, kandi ko hari amadeni abereyemo nyirayo. Yavuze ko yayisize kubera ko yari yamenye amakuru y’uko hari abashaka kumufunga, we n’umugore we.
Kuri uyu wa 26 Nzeri, abayobozi bagiye gufungura iyi nzu kugira ibyo Mutabazi yasizemo bikurwemo, bibikwe, maze ishyikirizwe nyirayo. Uyu muvugabutumwa yari yagiyeyo aherekejwe n’umunyamategeko we, Me Twagirayezu Joseph ariko ubwo yabonaga abanyamakuru, yahise agenda, asobanura ko agiye kwivuza.
Me Twagirayezu yasobanuye ko umukiriya we yavuye aha hantu kubera ko yatinye itangazamakuru, gusa yizeza ko aravugana n’abayobozi, ideni uyu muvugabutumwa abereyemo nyir’inzu rikazishyurwa mu byiciro bibiri.
Yagize ati: “Ntabwo njyewe njya nkunda guca ibintu ku ruhande. Yatinye itangazamakuru mu buzima bwe bwite, bakamera (camera) mu nzu ye uko yari abayeho. Nk’Itegekonshinga rivuga ko umuntu ari umunyagitinyiro ndetse akaba n’umunyacyubahiro, namwe uko mubizi ntabwo byoroshye kugira ngo ujye mu nzu y’umuntu gutyo.”
Kubera ko Mutabazi yari yagiye n’imfunguzo z’iyi nzu yazijyanye, byabaye ngombwa ko abayobozi bategeka ko hicwa ingufuri/iserire kugira ngo ifungurwe, umunyamategeko yemera ko umukiriya we azayigura. Byashobotse hifashishijwe inyundo isanzwe ikoreshwa mu bwubatsi.
Umunyamategeko wa Mutabazi yijeje Mukeshimana n’abayobozi ko aya mafaranga yose azaba yarishyuwe bitarenze tariki ya 10 Ukuboza 2022. Mukeshimana na we yashimye gushyikirizwa inzu ye, yiyemeza kuyibyaza umusaruro.

16 Responses
Gasabo: Inzu Apôtre Mutabazi yari yarakodesheje yafunguwe hakoreshejwe inyundo
Burya se yajyaga agenda kuri bamporiki ntanumwobo agira wo kwikingamo ???????????? yewe aragaragaye rwose….

Aba nyarwanda mwabaye mute hari ugira byose uretse Imana

Birababaje pe!!!!!!!!!!!!!
Ariko kandi ni isomo kuko kwishyira hejuru witwa ko uri umukozi w’Imana , iki nicyo gisubizo cyabyo ni ugucishwa bugufi !!!!!
Inama namugira nasubire ku rufatiro yongere asenge asabe Imana imuhe guca bugufi mubyo yamuhaye

Ndumiwe yahitanye Ndajorewe ngo tuje gutaha ubukwe kwa Sonkivuga

Kera ba Apotre ntibamburaga ahubwo bafashaga abakene ndetse bakanakora ibitangaza! Ba Apotre bo mu Rwanda bijandika muri politiki maze ahasigaye bagacuza rubanda! Ariko kandi abo ba bihemu – nako ba Apotre – akenshi ntawe umenya umwirondoro wabo neza. Muzatubwire uwa Mutabazi.

Ubundi se ayoboye irihe torero wasanga nubundi arinzaduka ( mvumbuyidini )

Haribyanyobeye….muntege amatwi kuba atagira inzuye bwite sikibazo azayibona ahubwo icyo nibaza nukugaragara cyane mubitamureba kuruta uko yakagaragaye mwivugabutumwa yerejwe nkumukozi w’Imana njye sinsha imanza ark ndiwe nabishingukamo nkinjira muri politique byanyabyo naho kwirirwa kumbuga nkoranyambaga anenga abanyamakosa kdi munshingano ze arukubasangana umwuka wubugwaneza nkuko Biblia Ibiuvuga njye inama mugiriye namese kamwe areke kwirengagiza inshingano zumurimo w’Imana yahamagariwe. Keretse niba harinabihamagaye !!!!!!!