Bwiza

Gasabo : Umukozi wo mu gikoni yoherejwe guhagararira ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye

mu-mashuli
Karegeya Omar Jean Baptiste
By Karegeya Omar Jean Baptiste
Kuwa Mbere, 10 Gashyantare 2020 saa 11:00
Iminota 5 yo gusoma2 Abasomye
Gasabo : Umukozi wo mu gikoni yoherejwe guhagararira ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye

Umuyobozi w’Ishuri, Groupe Scolaire Musave n’abarimu batanu bamaze koherezwa mu bindi bigo kugira ngo hahoshwe umwuka mubi wari umaze imyaka ibiri muri icyo kigo. Usibye imicungire mibi bapfaga, byaje gukomera ubwo umuyobozi yoherezaga umukozi wo mu gikoni ngo ajye guhagararira ibizamini bya Leta kandi abarimu bahari.

GS Musave ni ikigo cy’amashuri kiri mu Murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo. Ni ikigo gicungwa n’umurenge ufatanije na Paruwasi Gatulika ya Ndera giherereyemo. Amakimbirane yagitangiyemo mu 2017 kimaze guhindurirwa umuyobozi.

Bisa nk’aho abarimu, ababyeyi n’abanyeshuri batishimiye imikorere ya Nkurunziza Jean Bosco waje akuwe mu Karere ka Kirehe, agasimbura Bihozagara Dominique wari woherejwe mu Rugando.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

invigilators_reb_exam_1.jpg
Ahaciye akarongo ni kuri Isabelle wagiye guhagararira ibizamini kandi asanzwe akora mu gikoni

Abarimu na bamwe mu babyeyi babanje kwinubira imicungire mibi y’umutungo, aho umuyobozi ngo yigurizaga amafaranga y’ikigo ntawe abajije, ubundi agapanga ibikorwa bishorwamo amafaranga atagishije inama Komite zibishinzwe.

Ibintu byaje kurushaho kuzamba, ubwo umuyobozi Nkurunziza Jean Bosco yafataga umukozi ushinzwe gutekera abanyeshuri, akamushyira ku rutonde rw’abarimu bazajya guhagararira ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, ibi kandi bikaba bigaragara ku urutonde Bwiza.com ifitiye kopi ruriho uyu Musabyimana Isabelle.

Amalisiti yoherejwe ku murenge, ku karere no muri REB, maze uyu mukozi wo mu gikoni witwa Musabyimana Isabelle asohoka ku rutonde rw’abemerewe gusuruveya ibizamini bisoza umwaka wa gatandatu mu iseminari nto ya Ndera.

Abarimu bamukubise amaso bagwa mu kantu, amatelefoni atangira gucicikana, ku buryo uwo murimo yawukoze umunsi umwe gusa.

Si ibyo gusa kuko banavuga ko hari umwarimu wigisha mu mashuri abanza wahawe Ingengabihe (Horaire-Timetable) yerekana ko yigisha mu mashuri yisumbuye, bikamuhesha uburenganzira bwo kujya gukosora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange.

Abarimu bamwe babyuririyeho bashaka kugaragaza ko n’ubusanzwe uwo muyobozi adakora neza, maze batangira kohereza amabaruwa mu nzego zinyuranye. Abarimu batanu bandika bavuga ko umuyobozi wabo atonesha, abacamo ibice, anyereza umutungo kandi atumva inama z’ababyeyi.

whatsapp_image_2020-02-09_at_16.02.06.jpg

Aba barimu barimo: uwabaye Indashyikirwa 2017 muri Gasabo yose, uwabaye Indashyikirwa 2018 mu Murenge wa Bumbogo, umwarimu ushinzwe guhugura abandi ku rurimi rw’Icyongereza, ndetse n’umwarimu umaze imyaka myinshi mu kazi.

Muribo kandi harimo uwari ukuriye abandi mu kigo (responsable) n’uwo yasimbuye wari ubimazeho imyaka irindwi.

Mu buhamya bwabo kandi babwiye Bwiza.com ko bahinduriwe ibigo batabisabye, kandi nta cyasha kiri mu madosiye yabo; bakavuga ko bazira kuvuga ibitagenda. Banavuga ko abo barimu babiri babaye Indashyikirwa bahawe amanota mabi ku rwego rw’ikigo.

Uyu mwuka mubi wagize ingaruka ku myigire y’abana, ku buryo imibare y’abanyeshuri bahabwa amabaruwa abohereza mu bigo bya Leta bavuye mu mashuri abanza wagabanutse; ahubwo uw’abatsindwa uruhenu (ba U) ukiyongera.

Umwarimu ukuriye abandi ati, “ Kuva NKurunziza ageze muri iki kigo imitsindire yaragabanutse, ‘U” zariyongereye, amabaruwa yaragabanutse cyane. Nk’ubu kubwa Head Teacher Bihozagara mu 2017 amabaruwa yabaye 17, naho ‘U’ zari ubusa. Nkurunziza ahageze 2018 haje ibaruwa imwe naho ‘U’ ziba 18. Muri uyu mwaka dusoje 2019, amabaruwa yabaye atanu, naho ‘U’ ziba 10”.

Uyu kandi anavuga ikibazo cyabo bakigejeje mu nzego zishinzwe uburezi ntibahabwe igisubizo, bakisunga itangazamakuru rya Voice Of Africa bikaba iby’ubusa.

whatsapp_image_2020-02-09_at_16.03.39.jpg

Ingaruka z’impinduka

Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’amashuri, abashinzwe uburezi mu karere bakoze impinduka muri iri shuri, ariko abo zakoreweho batangiye gutaka ingaruka, zirimo izireba ubuzima bw’imibiri yabo, ndetse n’iz’ubukungu ngo kuko bamwe amafaranga bahembwa azajya ashirira mu ngendo.

Muri izo mpinduka, umuyobozi Nkurunziza Jean Bosco yajyanywe kuyobora Groupe Scolaire Kabuga mu Murenge wa Rusororo, abagore babiri bajyanywe kuri GS Bumbogo, umugabo umwe yoherezwa kuri EP Karama nayo iri mu Murenge wa Bumbogo. Undi mugabo n’u mugore bo boherejwe kuri GS Ndera.

Nubwo aba ba nyuma boherejwe hafi y’aho batuye, nabo ntibabyishimiye ngo “kuko batigeze babisaba”.

Uwajyanywe I Karama na we ataka urugendo rurerure akora aturutse i Kabuga aho atuye, naho abadamu babiri bajyanywe Bumbogo basabwa amafaranga 3000 ku munsi batega moto.

Aba bo ngo no kutamenyera ubu buryo bw’ingendo none bakaba batega buri munsi, byatangiye kubagiraho ingaruka zijyanye n’ubuzima nko kuribwa umugongo no kubyimba amaguru.

Mu ibaruwa aba barimu batanu bandikiye Umujyi wa Kigali tariki ya 23 Mutarama 2019 basaba kurenganurwa, batakamba bagira bati, “Twatunguwe no kubona amabaruwa atwimurira mu bigo bya kure y’ingo zacu kandi bamwe dufite uburwayi butuma tudashobora izo ngendo."

Aba bagore babiri bajyanywe i Bumbogo, umwe ngo yahise yagiyeyo gatatu ahita arwara umugongo kubera ko yabazwe (cesarienne) incuro eshatu, nk’uko mugenzi we abivuga.

Undi nawe ufite ibiro birenga ijana agira ati, “Ntega moto ya 1500 mu gitondo, na nimugoroba ni uko. Ku manywa turya ku ishuri bakadukata ibihumbi 8. Nanjye incuro eshatu nabyaye barambagaga, kandi burya hari ibishinge badutera mu mugongo, ku buryo nanjye moto ikora mu mukuku nkumva umugongo urandiye."

Bakagaruka ku ntandaro ya byose, batangarije Bwiza.com ko bazira kuba baramenyekanishije mu nzego ibitagenda, birimo “gutonesha, kubacamo ibice, kohereza umutetsi mu guhararira ibizamini kandi hirengagijwe abarimu bahari”.

Ku rwego rw’Akarere ka Gasabo, Kimenyi Burakari ushinzwe uburezi avuga byose byakozwe mu nyungu z’akazi, kandi hakurikijwe amategeko, kandi hagamijwe iterambere.

Ati “Umuyobozi ashingiye ku itegeko cyagwa Sitati yihariye y'abarimu ashobora guhindura abakozi kubera inyungu z'Akazi, kandi buri gihe abantu baharanira Iterambere."

Muri rusange bigaragara ko umwuka mubi muri Groupe Scolaire Musave wagize ingaruka ku barezi, banyeshuri ndetse n'ireme ry'uburezi muri rusange. Harasabwa gukomeza guhwitura abadakora neza no kurwanya nta kujenjeka imikorere idahwitse.

Karegeya Jean Baptiste

Karegeya Omar Jean Baptiste

Inkuru yanditswe na: Karegeya Omar Jean Baptiste

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 177.