Gasabo: Urubyiruko rwaganirijwe ku icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge

Sangiza iyi nkuru

Urubyiruko rugera kuri 300 rwo mu karere ka Gasabo ruharanira amahoro n’iterambere rwasabwe kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose no kwirinda kugwa mu mutego w’abacuruza abantu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi babisabwe mu mpera z’icyumweru gishize mu nama bagiranye na Chief Superintendent of Police (CSP) Rose Muhisoni; akaba yungirije Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego; aho by’umwihariko ashinzwe imikoranire n’abafatanyabikorwa bayo mu gukumira ibyaha.
Icyo kiganiro yagiranye n’urwo rubyiruko cyabereye mu Kigo cya Solace Ministry kibarizwa mu murenge wa Kacyiru.
Iyo nama yabanjirijwe n’urugendo rwo gukangurira abantu kwirinda icyaha cyo gucuruza Ikiremwamuntu no gufatanya kugikumira. Urwo rubyiruko rwahereye urwo rugendo aho abagenzi bategera imodoka Kacyiru, rurusoreza kuri icyo Kigo.
CSP Muhisoni yatangiye arusobanurira icyo icuruzwa ry’abantu ari cyo ashingiye ku ngingo zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda zijyanye n’iki cyaha zirimo iya 250 ivuga ko icuruzwa ry’abantu ari ibikorwa bihindura umuntu igicuruzwa bijyanye no gushakisha cyangwa kwimurira umuntu ahandi mu gihugu cyangwa mu mahanga hakoreshejwe uburiganya, ibikangisho, imbaraga cyangwa agahato, ububasha ubikora aba amufiteho, akenshi hagamijwe kumwangiriza ubuzima cyangwa kumubyaza inyungu zitemewe akoreshwa mu biterasoni, mu buraya, mu bikorwa binyuranyije n’amategeko, mu bisa n’ubucakara, kumwica urubozo no kumukorera urugomo ndengakamere cyangwa kumukoresha imirimo yo mu rugo nk’umuja, hishingikirijwe intege nke umuntu afite zikomoka ku bibazo afitanye n’ubuyobozi, ku gutwita k’umugore wibana, indwara, ubumuga n’ibindi bibazo byatuma umuntu muzima akora icyo atatekereje.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yababwiye ko iyi ngingo ikomeza ivuga ko bifatwa kandi nko gucuruza abantu, kubashakamo inyungu hakoreshejwe kubagira abasabirizi ku gahato, kubabera ababyeyi batababyaye hakoreshejwe ikiguzi mu buryo butemewe n’amategeko, kubakoresha mu mashusho y’urukuzasoni, mu masiporo abangamiye ubuzima, kubashora mu ntambara, kubana na bo nk’umugore n’umugabo hagamijwe iyicarubozo n’icuruzwa ry’ingingo z’imibiri yabo.
CSP Muhisoni yagize ati,”Abakora iki cyaha babeshya abo bashaka kujyana ko bazabaha akazi keza mu mahanga, cyangwa bakabizeza ibindi bitangaza; ariko batinda kubagezayo, maze bakabambura icyitwa icyangombwa kibaranga cyose, ubundi bakabakoresha imirimo y’agahato ivunanye, kandi nta gihembo, ndetse bakabashora mu bikorwa by’urukozasoni birimo ubusambanyi. Nihagira umuntu ubizeza ibyo bitangaza, ntimukabyihererane; ahubwo muzahite mubimenyesha nzego z’umutekano kugira ngo niba ari ushaka abo ajya gucuruza afatwe.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yasabye kandi urwo rubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose agira ati,” Bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ubinywa, kandi bimutera gukora ibyaha birimo gufata ku ngufu, gusambanya abana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina; mubyirinde kandi mugire uruhare mu guca ikoreshwa n’itundwa ryabyo mutungira agatoki inzego z’umutekano ababikora.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *