Umuyobozi w’Ikigo Sisimuka Uganda, Frank Malimungu Gashumba, yaririye kuri imwe muri radiyo zo mu Mujyi wa Kampala, avuga uko umukobwa yari amwishe nyuma y’aho bagiye gutera akabariro ariko uwo mukobwa akumva ko iki gikorwa cyamara ijoro ryose.
Uyu mugabo ubusanzwe wibana abo bakunze kwita Ssekyeyombekede, yavuze ko atazibagirwa ijoro rimwe yahuye na Slay queen (abakobwa babaho mu buzima buhenze) i Kampala, ikagomba kumuhitana binyuze mu kabariro. Yagize ati ” Hari ijoro ntazibagirwa ubwo imwe muri slay queen yari intsinze mu buriri kuko yashakaga ko buri minota 30 twatera akabariro.” Iyi slay queen Gashumba atavuze amazina gusa agahishura ari Mukunja, bivuze ko ishobora kuba ikomoka i Bukunja, avuga ko uwo mukobwa bakundanaga yari afite ubushake bw’akabariro budasanzwe, kuko yumvaga ko icyo gikorwa cyamara ijoro ryose. Yakomeje agira ati ” Hari abakobwa bafite apeti wagira ngo ni iy’igikombe cy’Isi! Hari uwo nari mfite, buri saa sita z’igicuku yahitaga yumva umukino wasubukurwa, saa cyenda na saa kumi nabwo bikaba uko. Nageze aho ndibaza nti ibi ni ibiki? Naribwiye nti nize ubukungu, izi mbaraga sinazajya nzibona.” Gashumba avuga ko ibi byamugizeho ingaruka. Ati ” Nk’ejo najyaga mu biro nkagira ngo naraye ku kiriyo.” Frank Gashumba ni Se wa Sheila Gashumba, bose bakaba ari ibimenyabose nk’umuravumba muri Uganda cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru ndetse no gukundana n’abantu batandukanye. Kuri Gashumba we hiyongeraho ko azi kuvuga itaka rikaka, ibirego muri CMI by’ubwambuzi, ubutekamutwe, ubushukanyi n’ibindi.


