Gasogi United: Ikipe ititiza ibihangange muri ruhago y’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Gasogi United nk’imwe mu makipe akiri mato cyane mu ruhando rwa ruhago nyarwanda, ikomeje kuba ubukombe nyamara nta gihe kinini iramara ishinzwe.

Nta mwaka uruzura iyi kipe y’umushabitsi Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC igeze muri shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda. Nta n’imyaka ibiri ishize iyi kipe ihawe izina rya”Gasogi United”, dore ko yakoreshaga izina ry’iritirano rya Unity Sports Club.

Gasogi nk’ikipe nshya mu kiciro cya mbere, yatangiye kwigaragaza kuva ku mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona yari yakiriyemo Rayon Sports, yihagararaho mu buryo bugaragarira buri wese kugeza ku munsi wa nyuma w’imikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda.

Amakipe y’ibigugu nka Rayon Sports, APR FC, Kiyovu Sports na Police FC ari mu yahawe akazi n’iyi kipe yambara imyambaro yiganjemo amabara ya Orange.

Mu gihe hamaze gukinwa imikino 19 muri 30 ya shampiyona igomba gukinwa, Gasogi United iri ku mwanya wa 10 n’amanota 22. Ifite umwenda w’ibitego bibiri. Uyu musaruro si mubi ku kipe nka Gasogi itaramara umwaka Mu kiciro cya mbere, dore ko iri n’imbere y’amakipe akimazemo igihe kirekire nka Étincelles FC, Musanze FC, Marines FC, Espoir FC na Gicumbi FC.

Umusaruro mwiza wa Gasogi ntabwo ugenda wonyine, kuko iyi kipe yanatashye imitima ya benshi mu Banyarwanda, nyamara nta mwaka uruzuza ikina ikiciro cya mbere. Nta wushidikanya ko iyi kipe ya Gasogi iza ku isonga mu makipe yaryoheje shampiyona ya 2019/20 ibura imikino 11 igasozwa.

Kuba Gasogi ikomeje kwesa imihigo nyamara atari ikipe imaze igihe kirekire muri shampiyona, si uko itunze ibya Mirenge ku Ntenyo, yemwe si n’uko ifite imbaga y’abayihebeye bayimenamo ibifaranga.
Urubambyingwe mu gihugu no hanze yacyo rurahari, gusa umubare warwo n’ubushobozi biracyari bike ku buryo byatunga iyi kipe yo ku musozi wa Gasogi muri Gasabo.

Ubwo Perezida wa Gasogi yatangazaga ingengo y’imari ikipe ye izakoresha mbere gato y’uko shampiyona itangira, yavuze ko Gasogi izakoresha angana na miliyoni 168 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni amafaranga make ugereranyije n’ayo amwe mu makipe ari inyuma ya Gasogi yatangaje ko azakoresha.

Intego nyamukuru kwari ukuryoshya shampiyona, kandi nta wushidikanya ko yagezweho. Gasogi ni yo kipe ya mbere yatanze ibyishimo muri shampiyona, kubera amagambo no kwigamba byagiye bikorwa na Perezida wayo.

Ni imwe kandi Mu makipe akina umukino usukuye, kuyikuraho amanota atatu byo bikaba kwiyuha akuya.

Gasogi yanazanye intego yo kurangiza mu myanya myiza muri shampiyona. Magingo aya Gasogi iri ku mwanya wa 10 n’amanota 22, mu gihe Gicumbi FC yari yahigiye kurangiza mu myanya itandatu ya mbere ubu iri mu murongo utukura.

Gasogi United inafite intego yo kuzamura abakinnyi bakiri bato b’Abanyarwanda, kandi uyu muhigo na wo yatangiye kuwesa ubwo yarekuraga Bavakure Ndekwe Felix na Kayitaba Jean Bosco bakerekeza muri AS Kigali.

Umugabo wihishe inyuma y’ukwitwara neza kwa Gasogi, nta wundi uretse Kakooza Nkuliza Charles. Kuba ashora amafaranga muri iyi kipe ni kimwe, ariko kumenya uko agomba kuyicunga kikaba ikindi. Ni ho uzasanga buri gitondo afata umwanya akavuga ibigwi ikipe ye kuri radiyo, yaba ifite umukino ntatinye gutera ubwoba ikipe baza kuba bahanganye.

KNC nk’umushabitsi, akaba n’umunyamakuru, ikimutandukanya n’abandi bayobozi b’amakipe ni ukumenya ibyo agomba guhiga, kandi agakoresha inzira zose zishoboka kugira ngo umuhigo yihaye awugereho.

Ni bwo uzamwumva yigamba kuri Rayon Sports ayita imbogo ishaje, yagera kuri Kiyovu Sports ati”Turayifata ku gakanu”. Mu byo akora byose Ntabwo agomba kuburira ikipe ye umwanya, kabone n’aho yaba yerekeje inyuma y’ishyamba i Rusizi ngo icakirane na Espoir FC.

Kuri we kuba Perezida ibyo Ntabwo bihagije kuko iyo binabaye ngombwa akora nk’umuvugizi w’ikipe, yemwe byaba ngombwa akanatanga umutahe imbere mu kibuga.

Ibi bigaragaza ko umupira w’amaguru bishoboka ko ukunzwe kandi ugashyirwamo imbaraga watera imbere ku bw’urukundo n’ubuyobozi bwiza buwitangira kurusha kurundamo amafaranga gusa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *