Ikipe ya Gasogi United, yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [Ferwafa] irega ikipe ya Rayon Sports ishinja imyitwarire mibi yo kwivanga mu buzima bw’imbere bwayo.
Mu ibaruwa Gasogi United yandikiye Ferwafa yanakiriwe na Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yavuze ko ibabajwe n”Imyitwarire mibi ya Rayon yivanga mu buzima bwite bwa Gasogi United, aho igirana ibiganiro n’abakinnyi bacu bafite amasezerano tutabizi igamije kurangaza ikipe yacu.”
Muri iyo baruwa yashyizweho umukono na Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles bita KNC, Gasogi United yashinje Rayon Sports kugirana ibiganiro binyuranyije n’amategeko n’abakinnyi bayo, barimo Umukongomani, Emmanuel Bola Lobota ivuga ko ayifitiye amasezerano y’umwaka umwe, ikaba impamvu yandikiye Ferwafa iyimenyesha imyitwarire ya kigome ya Rayon Sports.
Uyu rutahizamu bivugwa ko Rayon Sports iri kuganiriza, yasinyiwe Gasogi United mu kwezi gushize imutwaye Rayon Sports byavugwaga ko imwifuza.
Uyu mukinnyi Rayon Sports irashaka kumwisubiza, ikamwongera ku barimo Umukongomani, Guy Bukasa, watozaga Gasogi United, umuzamu Kwizera Olivier na we wayikiniraga ndetse na rutahizamu Manasse Matatu yasinyishije amasezerano y’imyaka itatu.


