Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, avuga ko yiteze ko Irani izatera Isiraheli bidatinze kubera ko ishaka kwihorera ku gitero cy’indege cyahitanye abayobozi bakuru bayo mu ntangiriro z’uku kwezi.
Ibi byatumye Perezida wa Amerika Joe Biden avuga ko Iran ni yibeshya ikagaba igitero kuri Israel kazayibaho.
Biden ati: “Twiyemeje kurinda Isiraheli. Tuzashyigikira , tuzayirengera kandi Irani ntizabigeraho.”
Irani ishyigikiye Hamas, mu kurwanya Isiraheli muri Gaza, ndetse n’imiryango itandukanye ihagarariye akarere kose nka Hezbollah yo muri Libani – bakunze kugaba ibitero ku Bisiraheli.
Ku wa gatanu, Hezbollah yavuze ko yohereje roketi zavuye muri Libani zerekeza muri Isiraheli. Umuvugizi w’ingabo za Isiraheli (IDF) yavuze ko harashwe misile zigera kuri 40.Gusa nta muntu wahitanywe.
Ni mu gihe Amakuru avuga ko hafi 70% by’intwaro igura by’umwihariko izo ikoresha yivuna Hamas izikura muri Irael.


