Guhera ku Cyumweru tariki ya 07 Gashyantare 2021, abanyeshuri 16 b’ishuri Gakoni Adventist College ryo mu Karere ka Gatsibo, bari mu maboko ya Polisi sitasiyo ya Kiramuruzi bazira guteza imyigaragambyo.
Abanyeshuri bagera kuri 16 biga mu ishuri ryisumbuye rya Gakoni Adventist College,mu Karere ka Gatsibo, bari mu maboko y’inzego z’umutekano kuva ku Cyumweru bazira guteza imyigaragambyo.
Ni imyigaragambyo bivugwa ko yatewe n’umunyeshuri wakundaga gusinda no gusohoka no kwinjira mu kigo uko yishakiye ariko yakwihanangirizwa ntiyumve.
Byabaye ngombwa ko ubuyobozi bw’ikigo bufata icyemezo cyo kumwirukana ku itariki 03 Gashyantare, ariko yanga kuva mu kigo.
Bucyeye bwaho nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana, yabitangarije Kigali Today, uyu munyeshuri yarasohotse bagirango yatashye, mbere yo kongera kugaruka mu kigo yasinze na none mu ijoro.
Byabaye ngombwa ko ku Cyumweru hitabazwa polisi, mu kumujyana bagenzi be batera amabuye imodoka ya Komanda bayimena ibirahure.
Ntibyarangiriye aho ahubwo ijoro rimaze kugwa abanyeshuri bamenaguye ibirahure by’ahantu abahungu barara ndetse n’aho ubuyobozi bukorera, bunacyeye banga kujya mu ishuri mugenzi wabo atarekuwe.
Nyuma yo kwingingirwa gusubira mu ishuri bakanga, ubuyobozi bw’akarere bwafashe icyemezo cyo kuba bufunze iri shuri ndetse guhera kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 08 Gashyantare abanyeshuri batangira gucyurwa.

10 Responses
Gatsibo: Abanyeshuri 16 bafunzwe bazira imyigaragambyo, ishuri rirafungwa
Bts murezi wemerewe guhana umwana da! Icyo ubonye ni cup …

Izo nizo twari zigihugu
Yego Sha mwabaye intwari mwanga akarengane kakorewe mugenzi wanyu

UBuyobozi bwikigo bufite amakosa
Kuki birukana umunyeshuli hatabayeho kubimenyesha ababyeyi be ngo baze bamucyure!!!!

ibyemezo bihubutse cyane.Mbega abayobozi ,bagombaga kugfanirizwa gusa

ahaaaa Ababa nyeshurise nihatar
i kbs