Gatsibo/Kiziguro : Abakora irondo barataka kumara amezi atatu badahembwa

Sangiza iyi nkuru

Abakora irondo ry’umwuga mu kagari ka Ndatemwa barinubira gucunga umutekano badahembwa bakavuga ko badahawe amafaranga yabo bashobora guhagarika akazi bakoraga ko gucunga umutekano .

Abanyerondo bavuga ko bamaze amezi 3 badahebwa umushahara wabo bemerewe bagomba guhabwa buri kwezi . Umwe mu banyerondo ukorera mu kagari ka Ndatemwa avuga ko bagenerwa umushahara udahagije nabwo bakaba bakora nta kizere bafite cyo guhabwa amafaranga yabo bakoreye mu mezi atatu ashize .

Yagize ati “Buri kwezi twemerewe kujya duhembwa amafaranga ibihumbi cumi na bitanu, ndetse iyo bamaze kuyakata kuri sacco dusigarana amafaranga ibihumbi cumi na bine, ariko ikibazo dufite nuko ubu tumaze amezi atatu bataduhemba kandi urebye akazi dukora usanga tuvunika tukibaza uko tuzabaho. Kuko iyo bataduhembye bitugiraho ingaruka bitewe n’amadeni twagiye dufata abadukopa bazi ko tuzabishyura twahembwe , turasaba ko abayobozi bacu bakemura ikibazo cyacu kugirango tubone amafaranga yacu. “

Umunyerondo utarashatse ko amazina ye atangazwa yemeza ko bahabwa inshingano zigoye ariko ntibahabwe umushara bemerewe ndetse n’ibikoresho . Agira ati “abanyerondo twaragowe cyane nkuko utubonye ubu ni saa munani twiriwe mu kazi ariko tubabazwa nuko bataduhemba kandi turara ijoro ducunze umutekano w’abaturage nta mwana tujya tugira wo kuruhuka kuko gahunda yose ikenewemo abaturage baraduhamagara tukajya gushaka abaturage mu ngo zabo kugirango bitabirire ibikorwa biba byateguwe n’ubuyobozi , murumva ko nta bikorwa bindi twabasha gukora byo kudutunga , akazi kacu ni ugucunga umutekano w’abaturage , uretse kudahembwa dufite ikibazo cyo kudahabwa ibikoresho nk’amasitimu twifashisha tumurika ndetse n’inkweto zijyanye n’ijoro , niba babona akamaro k’umurimo dukora bakwiye kuduhemba bakanaduha ibikoresho twifashisha. “

Twagerageje kuvugana n’umunyamabanganshingwabikorwa w’akagari ka Ndatemwa ku murongo wa telefoni Nganika Frederic, avuga ko ari kumwe nabo ko nta gisubizo yatanga atabanje kuvugana n’abanyerondo .

Agira ati “ndikumwe nabo ariko reka mbanze mvugane nabo ndaje ndakubwira .“ Twongeye kuvugana nawe ariko ntiyafata telefoni inshuro 5 zose tworohereza ubutumwa bugufi ntiyabusubiza .

Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo buvuga bugiye gukurikirana icyo kibazo kandi bazafasha abo banyerondo ibibazo byabo bigakemuka nkuko byemezwa na Manzi Theogene umuyobozi w’akarere ushinzwe ubukungu n’iterambere .

Agira ati “kuva irondo ry’umwuga ryatangira ryakemuye ibibazo by’ubujura byagaragaraga nubwo bitararangira ijana ku ijana, ryagize akamaro kandi hari ingamba twafashe , ubu umuntu aribwa ababyibye irondo rikabibatesha ,icyo kibazo ntabwo twari tukizi ariko tugiye kugikurikirana, dusanga akamaro k’irondo katagereranywa ibibazo bafite tuzabikurikirana tubikemure .“

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *