Gen. Dallaire yasabye Canada guhana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Rtd Lt. Gen. Romeo Dallaire, umunya-Canada wari uyoboye ingabo za MINUAR zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye Leta y’igihugu cye gukoresha ububasha bwose ifite igahana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabitangaje ubwo yifatanyaga na Ambasade y’u Rwanda muri Canada kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gen. Dallaire, asanga guhakana ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho ari ukugoreka amateka, impamvu asanga ari igihe cyo kugira ngo Leta ya Canada ikoreshe ubushobozi bwose ifite ngo abayihakana bahanwe.

Yagize ati” Igihe kirageze ko muri Canada duhana icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Guverinoma ya Canada igomba gukoresha imbaraga zayo zose kugira ngo isuzume iki kibazo. Guhakana ibyabereye mu Rwanda mu 1994 ni ukugoreka Amateka.”

Gen. Romain Dallaire yavuze ibi mu gihe ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga yari mu Rwanda, ayoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR).

Uyu mugabo yamenye ko mu Rwanda hategurwa Jenoside abimenyesha abamukuriye muri Loni , ayisaba ko abari bashinzwe kubungabunga amahoro bahagarika abakoraga Jenoside, aho kumusubiza Loni ihitamo guhungisha ingabo zayo.

Kuba Loni yaratereranye u Rwanda mu gihe abantu bicwaga, abifata nk’igisebo gikomeye kuri uyu muryango w’Abibumbye.

Yasabye Leta ya Canada gukurikirana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe kiriya gihugu kiri mu bicumbikiye abantu benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakaba bakidegembya.

Canada kandi yakunze gushinjwa kuba igikoresha amoko ku Banyarwanda bari muri iki gihugu, aho isaba abayisura kuzuza impapuro zigaragaraho amoko ya “Hutu” cyangwa “Tutsi”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *