Abasirikare bakomeye bafashije Yoweri Museveni mu rugamba rwo kubohora Uganda mbere yo kugera ku butegetsi mu 1986, bakomeje kumusaba kuva ku butegetsi ku bw’umutekano wa Uganda w’igihe kirambye.
Aba barimo Gen Elly Tumwiine uheruka gutangaza ko ateganya gusaba Museveni kuva ku butegetsi.
Ati: “Nimfata inshingano zanjye z’ubujyanama, nzagira inama Kaguta Museveni kwitegura ihererekanya ry’ubutegetsi ryiza ku bw’umutekano w’igihe kirambye w’igihugu cyacu. Murabizi ko ari inshingano zacu zo kumukiza kuba ngamba nyenka (umunyagirugu).”
Gen Tumwiine yatanze urugero rw’umugani w’ikinyankole w’umwenzi w’inzoga wanze kumva inama z’ab’urungano rwe bikarangira yenze inzoga mbi.
Ati: “Tugomba gukiza Perezida icyo kibazo. Hari indwara yasuzumwe n’abahanga mu bya politiki yitwa hubris syndrome [ituma abantu bahindura imico bageze ku butegetsi bakabwizirikaho]. Ni inshingano zacu kumufasha kutagira icyo kibazo. Inama tumuha ni zo zizamufasha gukora umurimo we.”
Yunzemo ko Museveni yitangiye Uganda uko ashoboye, bityo akaba akwiye gusezera ku butegetsi mu cyubahiro.
Gen Elly Tumwiine wahoze ari Minisitiri w’Umutekano wa Uganda, yatangaje aya amagambo ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo yari i Kampala, mu muhango w’ihererekanyabubasha na Maj Gen Jim Muhwezi wamusimbuye.
Tumwiine nyuma yo kuvanwa kuri uriya mwanya yahise ahabwa inshingano zo kuba umujyanama wa Peeezida Museveni.
Amagambo ye yahise akurura ibiganirompaka ku mbuga nkoranyambaga, abenshi bamubaza impamvu byamutwaye imyaka kugira ngo yumve ko akwiye gusaba Museveni gutanga ubutegetsi.
Depite David Kabanda asubiza Gen Tumwiine yagize ati: “Mbese wibutse ihererekanyabutegetsi nyuma yo kuva muri Guverinoma? Tuzi imitwe yawe n’uko wagiye witwara mbere yo guhabwa inshingano.”
Cyakora cyo n’ubwo abanya-Uganda bokeje igitutu Gen Elly Tumwiine, Gen Henry Tumukunde yamuteye ingabo mu bitugu na we agaragaza ko Museveni akwiye kurekura ubutegetsi.
Aba bombi biyongereye ku bandi bahoze ari abasirikare bakomeye nka Col Kiiza Besigye, Amanya Mushega na Gen David Sejusa.
Cyakora cyo n’ubwo aba bagabo bakomeje gusaba Museveni kuva ku butegetsi, mu kiganiro we yagiranye na CNN mu mwaka ushize yavuze ko nta kibi abona mu kumara imyaka myinshi ku butegetsi, mu gihe cyose biba byanyuze mu nzira ya Demukarasi.
Ntiharamenyekana icyo Museveni aza gusubiza Gen Tumwiine wamusabye kuva ku butegetsi, gusa Col Besigye yavuze ko amagambo ye ashobora gutuma atakaza inshingano nshya yari yahawe.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Gen Tumwiine na Tumukunde bavuga ko igihe cya Museveni cyo kuva ku butegetsi kigeze
Ashaje nabi Museveni,umengo ibitekerezo bye ninka Rukokoma
Gen Tumwiine na Tumukunde bavuga ko igihe cya Museveni cyo kuva ku butegetsi kigeze
Ashaje nabi Museveni,umengo ibitekerezo bye ninka Rukokoma