Gen Hakizimana wa FDLR na Karairi wa Mai Mai bahanwe na EU

Sangiza iyi nkuru

Komiseri ushinzwe Igisirikare cy’umutwe wa FDLR, Lt Gen Hakizimana Apollinaire, alias Amikwe Lepic cyangwa Poète, ari mu bantu bafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Uyu muryango uheruka gutangaza ibihano ku bantu icyenda ushinja “ihonyora rikabije ry’uburenganzira bwa muntu no gukorera ihohotera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gukomeza amakimbirane yitwaje intwaro no [guteza] umutekano muke n’imidugararo muri RDC.”

Abantu icyenda barimo abagize imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo nka M23, Twirwaneho, ADF, APCLS, CODECO/ALC na FDLR/FOCA ni bo bafatiwe ibihano na EU.

Abahanwe kandi harimo umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) ndetse n’uwo mu za Congo (FARDC).

Barimo kandi Lt Gen Hakizimana Apollinaire usanzwe ari Komiseri ushinzwe Igisirikare muri FDLR cyo kimwe na Gen Janvier Karairi uyobora imitwe ya Mai Mai (APCLS).

Apollinaire Hakizimana ashinjwa kuba yaragize uruhare mu “kuyobora no gukora ibikorwa bigize ihonyora rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu ndetse n’ihohoterwa muri RDC”.

EU yamushinje kandi kugira uruhare mu makimbirane yitwaje intwaro no guteza umutekano muke muri Congo.

FDLR Lt Gen Hakizimana abereye umuyobozi, imaze igihe ishinjwa gukorana n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rugamba zagiye zihanganamo n’umutwe wa M23.

Ni amakuru anagaragara muri raporo y’impuguke za Loni kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Gen Karairi uri mu bahanwe na we yazize uruhare inyeshyamba za Mai Mai ayoboye zagize mu kugaba ku mutwe wa M23.

Izi nyeshyamba kandi zishinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi, gusahura abaturage no gufata abagore n’abakobwa ku ngufu.

Abandi bahanwe ni Brig Gen Bernard Byamungu wo muri M23, Col Michel Rukunda ‘Makanika’ ukuriye umutwe wa Twirwaneho cyo kimwe na Col Charles Sematama umwungirije.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *