whatsapp_image_2023-04-28_at_13.00_35.jpg

Gen Jeff Nyagah wari ukuriye Ingabo za EAC ziri muri RDC yeguye

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Kenya Maj. Gen Jeff Nyagah wari ukuriye Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe kugarura amahoro muri Congo (EACRF) yamaze kwegura ku nshingano yari afite.

Ku wa Kane tariki ya 27 Mata ni bwo uyu musirikare yashyikirije ibaruwa y’ubwegure bwe Umunyamabanga Mukuru bwa EAC, Amb. Peter Mathuki.

Muri iyi baruwa, Maj Gen Nyagah yavuze ko yahisemo gufata kiriya cyemezo nyuma y’igihe bigaragara ko umutekano we usa n’uri mu kaga.

Ati: “Nyakubahwa munyamabanga Mukuru, nk’uko mubizi habayeho kugerageza kubangamira umutekano wanjye aho nahoze ntuye, binyuze mu kukohereza abacancuro b’abanyamahanga bahashyize udukoresho two kungenzura, kuhagurutsa za drones ndetse bakanagenzura aho ntuye ku buryo byansabye kuhimuka mu ntangiriro za 2023.”

Yavuze ko hejuru y’ibi hanacuzwe “umugambi wo kumwibasira binyuze mu itangazamakuru ryishyuwe ngo rimutangazeho amagambo mabi”, ikindi Ingabo za EACRF zikaba zaragiye zishyirwaho ibirego by’ibinyoma byerekeye uko zikemura ikibazo cya M23.

Ibirenze ibi ngo Guverinoma ya RDC mu buryo bunyuranyije na Manda y’Ingabo za EAC yategetse ko buri mezi atatu zijya zimuka, ikindi ihitamo guhagarika urubuga rwa Facebook rwa EACRF; ibyo abona nko “guca intege” Ingabo z’akarere zikomeje gukora ibishoboka byose ngo amahoro agaruke muri Congo.

whatsapp_image_2023-04-28_at_13.00_35.jpg

Maj Gen Jeff Nyagah kandi yashinje Leta ya Congo kuba itarigeze yishyura ibyangombwa nkenerwa Ingabo zikenera birimo ubukode bw’aho zikorera, amacumbi y’abakozi, amashanyarazi ndetse n’imishahara y’abasivile bazikorera.

Yunzemo ko yabonaga umutekano we mu duce Ingabo za EAC zakoreragamo utizewe, icyatumye afata umwanzuro wo kuva muri buriya butumwa.

Mu Ugushyingo umwaka ushize ni bwo Maj Gen Nyagah n’Ingabo yari ayoboye bageze mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izi ngabo zageze i Goma mu gihe imirwano ikomeye yarimo isakiranya Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zari zikomeje kwigarurira ibice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ibihugu bya EAC byafashe icyemezo cyo kohereza Ingabo zabyo muri Congo mu rwego rwo kuhagarura amahoro ndetse no gukumira M23 gukomeza kwigarurira uduce dutandukanye.

Kuva Maj Gen Jeff Nyagah n’Ingabo yari akuriye bageze muri Congo Kinshasa cyakora cyo RDC yakunze kumushinja kutagira icyo akora ngo ayifashe kunesha M23, ibyatumye atangira kotswa igitutu no guterwa ubwoba.

Ikinyamakuru Africa Intelligence cyanditse ko Maj Gen Jeff Nyagah yahisemo kwegura nyuma y’uko Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi asabye ko asimbuzwa.

Ni Tshisekedi utarishimiye kuba Ingabo za EAC zaranze kujya mu mirwano yeruye na M23, ibyatumye Gen Nyagah atangira kotswa igitutu n’abarimo abacancuro baje gufasha FARDC kurwana na M23 ndetse n’abanyapolitiki bo muri Congo Kinshasa.

Muri Gashyantare uyu mwaka uyu musirikare ubwo yari i Bujumbura mu Burundi aho yari yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC; Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Congo yaramwihereranye amusaba ko we na bagenzi be batagomba korohera M23.

Ni ubusabe cyakora cyo atigeze ashyira mu bikorwa kuko kuva icyo gihe Ingabo za EAC zitigeze zijya mu mirwano na M23, bijyanye no kuba kurwana n’uriya mutwe bitari mu byazijyanye muri Congo.

Ingingo yo kuba EACRF itarajyanwe muri Congo kurwana na M23 nk’uko abanye-Congo babyibwiraga inaheruka gushimangirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Dr Alfred Mutua ubwo yaganiriraga n’itangazamakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Andi makuru avuga ko igitutu cyiyongereye kuri Maj Gen Jeff Nyagah, nyuma yo kugaragaza ko adashyigikiye ko abarwanyi ba M23 bajya kuba muri Sabyinyo nk’uko byifujwe n’inama y’abakuru b’ibihugu y’i Luanda.

Uyu munya-Kenya mu kiganiro yaherukaga kugirana n’abanyamakuru i Goma, yagaragaje ko abarwanyi ba M23 badakwiye kujya kuba muri Sabyinyo kuko hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati: “Mbere yo kohereza abantu muri Sabyinyo, mwabanje kuhategura? Mwe se mwigeze muba muri Sabyinyo? Murashaka ko abantu bapfira hariya? Ese ni iki giteganyirijwe imibereho yabo y’ubuzima?”

Icyo gihe cyakora cyo yari yavuze ko yiteguye gukora ibishoboka byose kugeza no gutakaza ubuzima bwe ariko amahoro akagaruka muri Congo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *