Ibi Minisitiri w’ingabo, Gen James Kabarebe yabitangarije mu muhango yari yitabiriye wo gushyingura imibiri y’abasize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mirenge ya Mudende na Kanzenze mu Karere ka Rubavu.
Umuhango wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2016, aboneraho kugira icyo avuga ku bitero bya FDLR yagabye muri Rubavu mu minsi ishize ndetse anatangariza abaturage ko ibitekerezo byayo n’abayishyigikiye ntacyo byabamarira ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda ndetse ko ubu umubare wabo wagabanutse n’abasigaye birirwa biba.
Yagize ati: “ Bahunze ari benshi ariko ubu hasigaye bacye kandi nabo birirwa biba. Kandi nabyo mu gihe gito nabyo bigashira ”.
Kabarebe yakomeje avuga ko kugeza ubu hari abaturage bagikorana na FDLR iza bakayiha amakuru by’umwihariko bakanayereka amayira abageza ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda, RDF bakabigabaho ibitero, gusa ngo barata umwanya ntaho bacisha ibitekerezo byabo ngo batere u Rwanda.
Ati: “Bariya bari mu mashyamba n’ababashyigikiye bari Iburayi n’ibitekerezo byabo ntaho babicisha batera u Rwanda”.
Kugeza ubu ngo FDLR igeze aho kuneshwa n’inyeshyamba za Mayi Mayi nazo ubwazo zitatinyuka gutera u Rwanda, aha Gen Kabareba avuga ko Ntawunguka Pacifique, uyobora FDLR muri Kivu y’Amajyaruguru akaba anavuka ku Gisenyi, inyeshyamba za Mayi Mayi zamukuye Ikobo na Lubero none ubu ngo arimo kwiruka amashyamba.
Ati: “…Ubu ari kwiruka amashyamba, ni iki yunguka mubyo akora? Mu myaka 22 ishize ntacyo yungutse?”
Icyo Kabarebe asaba abaturage muri rusange ni ukubaka ubumwe bw’abanyarwanda ko umutekano wo uhari ndetse ko FDLR itabona aho imenera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


