Gen. Kabarebe byavuzwe ko afunzwe yongeye kugaragara mu ruhame

Sangiza iyi nkuru

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu bya Gisirikare n’Umutekano, Gen. James Kabarebe yongeye kugaragara mu ruhame.

Hari amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ko Gen. Kabarebe afunzwe azira kugira imitungo ye ibanga.

mgl0184 mgld410 c6e75
Gen. Kabarebe ubwo yatangaga ikiganiro mu Kigo cya Gizirikare cya Mukamira/ Twitter

Iyi ngo ni imitungo iri mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika ndetse no muri Canada, aho umuryango we utuye.

Aya makuru yamaganwe bwa mbere na Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunayambanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe EAC wabeshyuje aya makuru.

Kuri Twitter, uyu mugabo yagaragaye nk’ukwena abarimo Dr David Himbara, umwe mu babigarutseho.

Kuri uyu wa 3 Nzeri 2019, mu kiganiro uyu mujenerali w’inyenyeri enye yahaye Inkeragutabara zisaga 1000 zo mu Turere twa Nyabihu na Musanze, zakoraniye muri Nyabihu.

Uyu mugabo yongeye kugaragara mu ruhame nyuma yo kugaragara kuri Sitade Amahoro.

Ibi bihabanye n’amakuru yavugaga ko uyu mugabo afungiwe iwe mu rugo, adatarabuka. Byavugwaga ko Gen. Kabarebe yambuwe abarinzi be basanzwe, ni amakuru Bwiza.com itabashije kumenya ukuri kwayo.

mgl0116 mgl1a12 774af
Gen. Kabarebe ashagawe n’abandi basirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda/ Twitter

Ugendeye kuri ibi, wavuga ko Gen. James Kabarebe adafunzwe nk’uko byagiye bigarukwaho na bamwe mu bo bivugwa ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *