Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yashingiye ku ruzinduko rwa Perezida Paul Kagame yagiriye muri Kenya, agaragaza ko yifuza kubona umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) ari igihugu kimwe.
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2022 ni bwo Perezida Kagame yasuye mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta, bagirana ikiganiro kirebana n’ubufatanye bw’ibihugu bayoboye n’ibirebana n’akarere birimo umutekano.
Uru ruzinduko ntabwo rwamaze igihe kinini, kuko Umukuru w’Igihugu yagarutse mu Rwanda nyuma y’amasaha make. Yavuze ko ikiganiro yagiranye na Uhuru cyamaze isaha irengaho.
Nyuma y’uru ruzinduko, Gen. Kainerugaba yagaragaje ko yishimiye cyane kubona Perezida Kagame afata nka se wabo na Uhuru afata nk’umuvandimwe we bahuye, anifuza ko EAC yiyongereyeho Repubulika ya Demukarasi ya Congo (DRC) azaba igihugu kimwe.
Yagize ati: “Data wacu n’umuvandimwe wanjye mukuru bahuye. Ndishimye cyane! Umuryango wacu wa Afurika y’iburasirazuba uri kongera kwihuza!! Afurika y’iburasirazuba harimo abavandimwe bacu na bashiki bacu muri DRC uzaba igihugu kimwe umunsi umwe!”
Kuba igihugu kimwe ni imwe mu intego nini EAC yagize kandi yashyigikiwe n’abarimo Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, se wa Gen. Kainerugaba. Abona ko mu gihe yaba igihugu, yaba ifite imbaraga ku buryo nta cyabasha kuyijegajeza.

2 Responses
Gen. Kainerugaba yifuje ko EAC yazaba igihugu kimwe, ashingiye ku ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Kenya
Urujijo.com! Uyu mugabo hari aho aduhishe. Mukuru we na sewabo bahuye none at dukore igihugu kimwe. Bigiye kuba igihugu cy’umulyango we? Ubwo kandi Kenyata we bamuvanyemo yuko yiswe nawe umwana yuko ari mukuru we. Uretseko n’ubundi ari hafi kurangiza manda kandi abanyakenya bakaba batazi amayeri yo kubwira abaturage ngo basabe abategetsi gukomeza kubategeka. Ntiyategeka abakuru bahari. Bivuze ko se (Museveni) ariwe wagombye gutegeka, we ubaruta bose. Umunsi EAC yishyize hamwe, mbona hari abagabo babiri bazicana bashaka kuba aribo bategeka. Simbavuze amazina yuko ari ukubakeka gusa.