Mu gihe urwikekwe ryiyongereye mu minsi yashize i Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bishisha abaturage bavuga ururimi rw’igiswahiri kubera amakimbirane yo mu burasirazuba, Umuyobozi w’akarere ka 14 ka gisirikare akaba n’umuyobozi w’itsinda rishinzwe umujyi / intara arahamagarira abaturage ba Kinshasa kwirinda gushyira abantu mu kebo kamwe.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryo ku wa Kabiri, itariki ya 18 Gashyantare, General Major Kizimu Mbuyu yifuje cyane cyane guhakana ibihuha bivuga ku ifatwa ry’abasirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda cyangwa M23 mu murwa mukuru w’iki gihugu.
Komanda yaranditse ati: “Nta muntu n’umwe wo mu Ngabo z’u Rwanda cyangwa M23 wafatiwe i Kinshasa.” Arasaba abaturage ba Kinshasa “kwirinda kubona Abanyarwanda ahantu hose”.
Kuri we, muri iki gihe, abaturage ba Kinshasa bagomba kwirinda kuvangura, kuzabaganisha mu “mutego watezwe n’umwanzi”.
General Major Kizimu Mbuyu yijeje ko hamaze gushyirwaho ingamba zo kurinda umurwa mukuru wa Congo, bityo akaba ahamagarira abaturage kwizera inzego z’ingabo n’umutekano, cyane cyane mu kugaragaza abantu badashira amakenga.


