Gen Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC isumbirijwe na Kiyovu gushyiramo ingufu bagatwara shampiyona

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Ikipe ya APR FC bwasabye abakinnyi bayo kongera umuhate n’imbaraga, kugira ngo intego bihaye zirimo gutwara igikombe cya shampiyona bahanganiye na Kiyovu Sports zigerweho.

Abakinnyi b’iyi kipe y’ingabo z’igihugu babisabwe ku wa Mbere, ubwo bagiranaga n’ubuyobozi bwayo inama iyi kipe ivuga ko yari igamije kubibutsa intego n’icyerekezo by’ikipe.

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga wayoboye iyi nama, yibukije abakinnyi ko inego y’iriya kipe ari ugutwara ibikombe.

Ati: “Ndagira ngo tuganire ku ngingo zitandukanye ariko ziri bwibande ku ntego n’icyerekezo by’ikipe ya APR FC, aho intego yacu ari ugutwara ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda. Ndagira ngo mbibutse ko ubwo turi aba mbere ku rutonde rwa shampiyona ariko bitararangira, urugamba ruracyari rwose.”

Yakomeje agira ati: “Rero ndashaka ko buri wese yibuka ko ari inshingano ze kubaha no kuzirikana intego z’ikipe ya APR FC, shampiyona irarimbanyije kandi n’igikombe cy’Amahoro na cyo kiri mu nzira. Ubwo rero ibyo bikombe byombi n’ibindi byose byashyirwaho ngo bikinirwe, intego ni ukubyegukana.”

APR FC kuri ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 44, gusa ikaba isumbirijwe cyane na Kiyovu Sports zinganya amanota gusa zigatandukanywa n’umubare w’ibitego zizigamye.

Iyi Kiyovu kugeza ubu ni yo kipe yonyine itaratakaza inota na rimwe mu mikino itanu yo kwishyura imaze gukina, mu gihe APR FC imaze gutakaza amanota ane.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu inafite akazi gakomeye ku munsi wa 21 wa shampiyona, dore ko isabwa kujya gutsindira i Huye Mukura VS itaratsindwa umukino n’umwe wo kwishyura.

Ni Mukura kandi yabaye ikipe ya mbere yashoboye guhagarika APR FC nyuma y’imikino 50 yikurikiranya yari imaze idatsindwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *