Umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj. Gen Mubarakah Muganga, yavuze umukino batsinzwemo na Gor Mahia wabigishije ko bagomba kwizera insinzi ari uko umusifuzi ahushye mu ifirimbi ya nyuma.
Gen Muganga yabigarutseho ku Cyumweru, ubwo yakiraga ikipe abereye umuyobozi mu mwiherero i Shyorongi, aho yagiye kwitegurira imikino ya shampiyona ya 2020/21.
APR FC iheruka gusezererwa na Gor Mahia yo muri Kenya mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league, nyuma yo kuyitsindira i Nairobi ibitego 3-1, igiteranyo kikaba ibitego 4-3.
I Nairobi Nsanzimfura Keddy yari yashoboye kwishyurira APR FC igitego yari yatsinzwe na Samuel Onyango ku munota wa 18 w’umukino, gusa iriya kipe y’ingabo z’u Rwanda ntiyashobora gucunga iminota itanu yari yongerewe ku mukino birangira itsinzwe ibindi bitego bibiri.
Ni ibintu Visi-Perezida wa APR FC avuga ko byabasigiye isomo rikomeye, nk’uko yabihamirije itangazamakuru.
Yagize ati: “Twakuyemo amasomo kubera ko benshi mu mupira w’amaguru n’abafana bacu muri rusange mu by’ukuri bari bizeye intsinzi kandi niyo twakoreraga twese ariko mu minota itatu ya nyuma y’inyongera ntibyagenda uko bikwiriye, kwakira gutsindwa kuriya ntabwo byoroha ariko mu mupira w’amaguru niko bigenda.”
Afande Muganga yunzemo ko amasomo bakuye kuri Gor Mahia agiye gutuma abakinnyi bizera intsinzi ari uko umusifuzi ahushye mu ifirimbi ko umukino urangiye.
Ati: ”Navuga ko twakuyemo amasomo yo gutegura, ubwo ndavuga ku ruhande rw’abakinnyi kugeza bahushye mu ifirimbi, nibwo uvuga uti umukino urarangiye, iyo rero abantu bari bizeye intsinzi ndabizi n’abatoza hari igihe bibagora ariko ubu ni isomo.”
Abajijwe ikigiye gukurikiraho, umuyobozi wungirije wa APR FC yagize ati: “utaje bakigera hano (abakinnyi) ngo ubabwire, unabereke ko ubashyigikiye muri ubwo buryo birashoboka ko bavuga bati ubwo ari ikipe y’ingabo turahura nabo ari ibinyafu. Nibyo twaberetse ko gutsindwa ntawe ushobora kubyishimira na gato cyane urebye ikerekezo dufite ariko tunabereka ko aya ari amasomo bakuyemo.”
”Twabateguje ko ibyo byarangiye tubereka ko Champions league bagomba kuyitegura bahereye kuri shampiyona yacu, bakitwara neza uko bikwiriye maze bakazagira n’ayo mahirwe yo gusubirayo bagakosora ibyo batakoze neza.”
APR FC izagaruka mu kibuga kuwa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza kuri Stade ya Kigali, ihura na Kiyovu Sports ku munsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda 2020-21.



4 Responses
Gen Muganga yavuze amasomo APR FC yigiye ku gutsindwa na Gor Mahia
abanyarwand umupir bazawurek
Gen Muganga yavuze amasomo APR FC yigiye ku gutsindwa na Gor Mahia
abanyarwand umupir bazawurek
Gen Muganga yavuze amasomo APR FC yigiye ku gutsindwa na Gor Mahia
Isomo? Igihe tutaribonye guhera 2010 niryari? Turarambiwe cyane nirukana nakwirukana benshi muvange abakinnyi na za biribawo zibikora nizanyuma muvange tuwutere kahave. Mulakoz
Gen Muganga yavuze amasomo APR FC yigiye ku gutsindwa na Gor Mahia
Isomo? Igihe tutaribonye guhera 2010 niryari? Turarambiwe cyane nirukana nakwirukana benshi muvange abakinnyi na za biribawo zibikora nizanyuma muvange tuwutere kahave. Mulakoz