Bwiza
ads

Gen. Muhoozi yacyeje Perezida Kagame

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatandatu, 17 Ukwakira 2026 saa 08:23
Iminota 2 yo gusoma
Gen. Muhoozi yacyeje Perezida Kagame

188573

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Perezida Paul Kagame n’u Rwanda ku bwo kugarura irushanwa rya Formula 1 ku mugabane wa Afurika nyuma y’imyaka 33 ritahabera.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Gen. Muhoozi yagize ati: “Ndagira ngo nshimire Nyakubahwa Paul Kagame n'u Rwanda ku bwo kugarura Formula 1 ku mugabane wa Afurika nyuma y'imyaka 33. Nimwishyuke!"

Gen. Muhoozi yiyongereye ku bandi bayobozi bo muri Afurika bashimiye u Rwanda na Perezida Kagame kubera iriya ntambwe, barimo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, na Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema.

Ku wa 15 Ukwakira 2026, Perezida Ramaphosa yashimiye u Rwanda na Perezida Kagame ku bwo kugirana amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira irushanwa rya Formula 1 African Grand Prix. Yagaragaje ko aya masezerano ari ikimenyetso cy’ubushobozi bw’u Rwanda n’umugabane wa Afurika muri rusange bwo kwakira ibikorwa bikomeye mpuzamahanga.

Ramaphosa yanagaragaje ko Afurika y’Epfo, yakiriye irushanwa riheruka kubera muri Afurika mu 1993 yiteguye gusangiza u Rwanda ubunararibonye ifite mu kwakira iri rushanwa n’ibindi bikorwa mpuzamahanga.

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, na we yashimye Perezida Kagame, avuga ko iyi ntambwe igaragaza ubushobozi, icyerekezo n’umurava by’u Rwanda.

U Rwanda rwatangaje ku wa 13 Ukwakira 2026 ko rwagiranye amasezerano na Formula 1 yo kwakira iri rushanwa mu gihe cy’imyaka 10, rikazatangira mu ntangiriro z’imyaka ya 2030.

Iri rushanwa rizabera ku muhanda wihariye uzubakwa i Bugesera, hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera kiri kubakwa.

Formula 1 iheruka kubera muri Afurika mu 1993, ubwo irushanwa ryabereye ku kibuga cya Kyalami muri Afurika y’Epfo. Kugaruka kwayo biteganyijwe ko bizafasha guteza imbere ubukerarugendo, ishoramari, ibikorwa remezo bya siporo n’amahirwe y’akazi mu Rwanda no mu karere.

Amasezerano yo kwakira iri rushanwa ni igice cy’umugambi w’u Rwanda wo gukurura ibikorwa bikomeye mpuzamahanga, guteza imbere siporo no kongera uruhare rw’Afurika mu marushanwa akomeye ku Isi.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.