Bwiza

Gen. Muhoozi yahaye FRN uruhushya rwo gufata Walikale

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kabiri, 24 Ugushyingo 2026 saa 05:04
Gen. Muhoozi yahaye FRN uruhushya rwo gufata Walikale

Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru wa UPDF

Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba ashyigikiye ko abarwanyi ba FRN bafata Walikale nyuma yo kwamagana ikoreshwa ry'abacanshuro b'Abazungu mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo, nyuma y'ifatwa ry'umucanshuro w'umuzungu wari utwaye indege ya FARDC yarashwe ku Cyumweru.
‎
‎Mu butumwa yashyize kuri X mu masaha hafi 10 ashize, Gen. Muhoozi yagaragaje ko adashyigikiye ikoreshwa ry'abacanshuro mbere yo kwemerera FRN hufata Walikale yatindiganya UPDF ikazabyikorera.
‎
‎Ati:"Ntidushyigikiye abacanshuro b'abazungu muri DRC. Twahoze iteka tubarwanya. Twemeye ifata rya FRN rya Walikale. UPDF ntizabarwanya."
‎
‎Uyu muhungu wa Perezida Museveni yerekanye ko FRN nitinda gufata Walikale, Ingabo za Uganda zizabyikorera.
‎
‎Ati: "FRN niramuka itakaje igihe kinini tuzifatira Walikale ubwacu."
‎
‎Gen. Muhoozi yakomeje agaragaza ko nta zindi nyungu bakurikiranye i Walikale ahubwo ahangayikishijwe na ADF n'ubwicanyi bukorerwa Abahema, ubusanzwe biganje muri Ituri.
‎
‎Aha yagize ati: "Nta nyungu dufite mu mabuye y'agaciro cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose kiri i Walikale. Icyo nshaka gusa ni ADF n'umutekano w'abantu banjye... Abahema."
‎
‎Yavuze hari abantu bitwa Interahamwe/FDLR bamaze igihe bica abantu be mu gace ka Walikale, ashimangira ko ibyo ari ugushoza intambara, yizeza ko bazabahiga.
‎

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.