Gen Muhoozi yahaye imirimo inshuti ye Andrew Mwenda, ashyira ku gatebe Gashumba

Sangiza iyi nkuru

Gen. Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yahaye umunyamakuru Andrew Mwenda inshingano zo kuba umuvugizi w’itsinda ry’abamushyigikiye yise MK Movement/ Army.

Gen. Muhoozi yatangaje ko yahaye ziriya nshingano Mwenda usanzwe ari inshuti magara, mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye kuri uyu wa Kane.

Ati: “Nejejwe no gutangaza ko Bwana Andrew Mwenda ari we muvugizi wemewe wa MK Army/Movement. Amatangazo yacu yose azajya anyura mu biro bye.”

Andrew Mwenda yahawe inshingano z’umuvugizi wa MK Army, mu gihe mu Ugushyingo umwaka ushize itsinda ry’abiyitaga Muhoozi Army ryari ryatoye umuherwe akanaba umunyapolitiki Frank Gashumba nk’umuyobozi waryo ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho.

Gashumba asanzwe afite inkomoko hano mu Rwanda kuko ababyeyi be ari ho bakomoka.

Mu bandi Gen. Muhoozi yahaye inshingano harimo Balaam Barugahare yagize umuyobozi mukuru wungirije wa MK Movement mu gice cy’Uburengerazuba bwa Uganda na Daudi Kabanda yagize umuvugizi wayo wungirije muri Buganda.

Abakurikiranira hafi ibyo muri Uganda bavuga ko ibi byose Gen. Kainerugaba akomeje kubikora mu rwego rwo kwitegura gusimbura se ku butegetsi.

Ni Muhoozi wanashimangiye ko afite iyo gahunda mu butumwa yanditse kuri Twitter ye mu Ukwakira 2022 avuga ko abasaza bayoboye Uganda bakunze kuvuga ko abo mu kigero cye batayobora kiriya gihugu kuko ari ‘abana’, asaba abamushyigikiye kugaragaza ko bafite ubwo bushobozi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *