Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yahishuye ko mu minsi yashize hari bamwe mu basirikare ba Uganda bari bafite umugambi mubisha wo gushoza intambara ku Rwanda, gusa bikaba ngombwa ko awuburizamo afatanyije na se Museveni.
Gen Muhoozi yemeje aya makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.
Ati: “Hari umugambi mubisha muri bamwe mu bagize inzego z’umutekano bashakaga ko tujya mu ntambara n’abavandimwe bacu bo mu Rwanda. Icyorezo gikomeye kuri bo ni ko Perezida Yoweri Museveni yangize Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Nkivumbura uyu mugambi, nabimenyesheje Perezida.”
Uyu muhungu wa Perezida Museveni se yamugize Umugaba w’Imgabo zirwanira ku butaka muri Kamena 2021, asimbuye Lt Gen Joseph Musanyufu.
Ni impinduka zasize kandi Gen David Muhoozi wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda asimbuwe na Gen Wilson Mbasu Mbadi.
Gen Muhoozi ntiyigeze atangaza amazina y’ababa bari inyuma y’uyu mugambi ndetse n’impamvu bashakaga gushoza intambara ku Rwanda.
Cyakora cyo mu minsi yashize ubwo umubano w’u Rwanda na Uganda wari warazambye, hari bamwe mu banya-Uganda bagaragazaga ko bashyigikiye igitekerezo cyo gushoza intambara ku Rwanda, bitewe ahanini na bene wabo baraswaga bagerageza kwinjiza mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko ibicuruzwa bya magendu.
Ibintu byafashe indi ntera ubwo umwe mu basirikare ba Uganda yarengaga imbibi z’igihugu cye akisanga mu Rwanda aho yahise afatwa n’abasirikare ba RDF, Uganda yo ikavuga ko u Rwanda rwamushimutiye muri Uganda ubwo yari agiye kwikiranura n’umubiri, ibyanahuriranye n’ibirego byashinjaga u Rwanda kuneka bamwe mu bayobozi ba Uganda n’abasirikare bakuru rwifashishije pegasus.
Hari amakuru avuga ko byageze aho Uganda irunda abasirikare bayo hafi n’imipaka y’u Rwanda isa n’aho yitegura intambara.
Si bwo bwa mbere Gen Muhoozi atangaza ko mu minsi yashize igihugu cye cyari cyisanze mu ntambara n’u Rwanda gusa Imana igakinga akaboko.
Muri Werurwe uyu mwaka ubwo Muhoozi yaganiraga n’umunyamakuru Arnaitwe Rugyendo, yavuze ko mu gihe u Rwanda na Uganda bari barananiwe gukemura Ibibazo byabo “ba kirogoya” bashoye ibihugu byombi mu ntambara, gusa Imana igakinga akaboko.
Aba ba kirogoya nyuma byaje kugaragaramo ko harimo Gen Kayumba Nyamwasa n’umutwe we wa RNC, ubwo Gen Muhoozi yanyuzaga kuri Twitter ubutumwa bubihanangiriza ngo bazibukire gukoresha ubutaka bwa Uganda mu mugambi wo guhungabanya u Rwanda.
Uruhare RNC yari ifite mu kwenyegeza umuriro washoboraga gutuma ibihugu byombi birasana ntiruzwi, gusa hari amakuru avuga ko uyu mutwe wari ufite imikoranire na bamwe basirikare bakuru muri UPDF barimo n’abari abayobozi b’urwego rwa Uganda rushinzwe ubutasi bwa gisirikare, ari na bo bari bashyigikiye umugambi wo kurwana n’u Rwanda.
Kuri ubu ibihugu byombi birasa n’ibyamaze kwiyunga, nyuma y’ingendo ebyiri Gen Muhoozi yagiriye i Kigali we na Perezida Kagame bakaganira ku bibazo byari byarashwanishije ibihugu byombi.
Perezida Paul Kagame ku wa 24 Mata ubwo yitabiraga ibirori by’isabukuru ya Gen Muhoozi i Kampala aho yari amaze imyaka hafi itanu adakandagira, yamushimiye ku kuba yarashoboye kunga u Rwanda na Uganda nyuma y’imyaka itanu ibihugu byombi bidacana uwaka.



4 Responses
Gen Muhoozi yahishuye uko yapfubije umugambi wa bamwe mu basirikare ba Uganda wo gutera u Rwanda
Gen Muhoozi warahemutse cyane. Nta cyiza cy’intambara, ariko iyo ubareka bakarenga umurongo ukareba ibyo bakorerwa. Ibya Kisangani barabyibagiwe aka kanya se?
Gen Muhoozi yahishuye uko yapfubije umugambi wa bamwe mu basirikare ba Uganda wo gutera u Rwanda
Gen Muhoozi warahemutse cyane. Nta cyiza cy’intambara, ariko iyo ubareka bakarenga umurongo ukareba ibyo bakorerwa. Ibya Kisangani barabyibagiwe aka kanya se?
Gen Muhoozi yahishuye uko yapfubije umugambi wa bamwe mu basirikare ba Uganda wo gutera u Rwanda
Kuki abantu bagufi bataba abasirikare 1.50 mt
Gen Muhoozi yahishuye uko yapfubije umugambi wa bamwe mu basirikare ba Uganda wo gutera u Rwanda
Kuki abantu bagufi bataba abasirikare 1.50 mt