Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yahishuye ko Perezida Paul Kagame yamugabiye inka 10 z’Inyambo.
Ku wa Kabiri tariki ya 15 Werurwe ni bwo Perezida Kagame yakiriye Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, amugabira ziriya nka.
Gen Muhoozi abinyujije kuri Twitter ye, yagaragaje ko inka Perezida Kagame yamugabiye ari ikimenyetso gikomeye cy’ubucuti.
Ati: “Mu muco wacu duhuriyeho cyane mu bashumba nk’Abanyankore, Abanyarwanda, Abakarimojong, Abadinka ‘Abamasai, nta kigaragaza ubucuti kirenze kubabumuntu yaguha inka.”
Yakomeje agira ati: “Afande Kagame yangabiye inka icumi zo mu bwoko bw’Inyambo.”
Muri 2011 Perezida Kagame na bwo yagabiye Perezida Yoweri Museveni wari mu Rwanda inyambo 10, na we mu mwaka wakurikiyeho amwitura kumugabira inka 20 zo mu bwoko bwa Ankole.
Gen Muhoozi wasoje uruzinduko rw’Iminsi itatu yagiriraga hano mu Rwanda rugamije gushakira umuti ibibazo byari byarazambije umubano w’igihugu cye n’u Rwanda, yari ari hano mu Rwanda kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru.
Uyu musirikare yavuze ko mu byo yaganiriye na Perezida Kagame harimo ibibazo bike bikigaragara mu ifungura ry’umupaka (nk’ikiguzi kiri hejuru cy’igipimo cya COVID-19), gusa ngo Perezida Kagame yamwijeje ko byose bizakemuka.

4 Responses
Gen Muhoozi yahishuye umubare w’inyambo ‘Afande’ Kagame yamugabiye
Iwacu tugaba umulima yuko Urwanda rurangwa cyane cyane n’ubuhinzi. Ariko kandi, nkuko abanyankole muri Uganda barangwa n’ubworozi bw’inka, no mu Rwanda hari ubwoko (amoko) ashyira imbere agaciro k’inka!

Ndishimye kubwumubano wacu nkigihugu
Gen Muhoozi yahishuye umubare w’inyambo ‘Afande’ Kagame yamugabiye
Ndishimye kubwumubano wacu nkigihugu