Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yinjiye mu kibazo cyari kimaze iminsi hagati y’umuhanzi Bebe Cool na Miss Jolly Mutesi, bituma uyu muhanzi afata umwanzuro wo guhagarika kumushinja ku mugaragaro no gusiba ubutumwa bwose yari yaramwanditseho ku rubuga rwa X.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike Bebe Cool ashinje Jolly Mutesi kumutuburira amafaranga arenga miliyoni enye z’amashilingi ya Uganda (4 miliyoni UGX), avuga ko yizezwaga ko umwana we azafashwa kubona amahirwe muri Arsenal. Jolly Mutesi yahakanye ibyo birego, avuga ko bishoboka ko Bebe Cool yaba yaratekewe umutwe n’abantu bakoresheje izina rye.
Nyuma y’aho, Jolly Mutesi yifashishije abanyamategeko be yandikira Bebe Cool amusaba gusiba amagambo yamusebyaga no kumusaba imbabazi mu gihe kitarenze amasaha 48, bitaba ibyo ikibazo kikagezwa mu nkiko.
Mu gihe benshi bari bategereje ko uru rubanza rujya mu nkiko, ibintu byafashe indi ntera ubwo Gen. Muhoozi Kainerugaba yagiraga inama Bebe Cool yo guhagarika amakimbirane no gushaka ubwumvikane.
Mu butumwa yashyize kuri X, Bebe Cool yavuze ko yahamagawe na Gen. Muhoozi, amusaba guhagarika gukomeza kwitana ba mwana na Jolly Mutesi ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati: “Muri iki gitondo nahamagawe na mukuru wanjye, Gen. Muhoozi Kainerugaba, ku bijyanye n’ikibazo nagiranye na Jolly. Nka mukuru wanjye akaba n’umuyobozi wanjye, yangiriye inama yo kubihagarika, ngasiba ubutumwa bwo kuri X kandi tugakemura ikibazo mu bwumvikane, kuko twembi turi umuryango we kandi nta mpamvu yo gutongana mu ruhame. Ndashima ubuyobozi bwe kandi ndabyemera.”
Nyuma y’ubu butumwa, Bebe Cool yahise asiba inyandiko zose yari yarashyize kuri X zishinja Jolly Mutesi ubutubuzi.
Ibi bibaye mu gihe mu ijoro ryabanje Bebe Cool yari yatangaje ko afite ibimenyetso bikomeye azifashisha mu rukiko, birimo amajwi n’ibiganiro bya WhatsApp, ndetse ko yari yiteguye guhangana na Jolly Mutesi mu nkiko.
Ku ruhande rwa Jolly Mutesi, yakomeje guhakana ibyo aregwa, ashimangira ko nta masezerano yigeze agirana na Bebe Cool kandi ko nimero ya telefoni umuhanzi yavugaga ko yakoresheje yari isanzwe izwi nk’iy’abatekamutwe biyitirira abandi.
Kugeza ubu, kuba Bebe Cool yemeye gusiba ubutumwa bwe no guhagarika gukomeza kuvuga kuri iki kibazo ku mbuga nkoranyambaga byafashwe nk’intambwe ishobora gutuma impande zombi zikemura amakimbirane mu bwumvikane, nubwo bitarasobanuka niba Jolly Mutesi azakomeza cyangwa azahagarika gahunda yo kumurega mu nkiko.
Abanyamategeko ba Miss Jolly Mutesi batangaje ko batazakomeza ikirego bari bateganyije kuregera umuhanzi wo muri Uganda, Bebe Cool (Moses Ssali), nyuma y’uko yubahirije ibyo yari yasabwe mu ibaruwa bamwandikiye ku wa 17 Kamena 2026.
Mu ibaruwa yo ku wa 18 Kamena 2026 yashyizweho umukono na Mbidde & Co. Advocates, aba banyamategeko bavuze ko bemeye ko Bebe Cool yubahirije ibisabwa, birimo gusiba ubutumwa yari yarashyize ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bwasebyaga Jolly Mutesi, ndetse no kuvugana n’umunyamategeko mukuru Dr. Fred Mukasa Mbidde.
Bagaragaje ko kuba Bebe Cool yubahirije ibyo yasabwaga byatumye ikibazo gifatwa nk’ikirangiye, bityo ko nta zindi gahunda zo kumurega zizakomeza kuri iki kibazo.
Icyakora, aba banyamategeko basobanuye ko nubwo bahisemo kudakomeza ikirego, uburenganzira bw’umukiliya wabo bugikomeza kubahirizwa, ku buryo nibongera guhura n’ibisa nk’ibyo mu gihe kizaza, bashobora kongera gufata indi myanzuro y’amategeko.


