Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yibasiye Igisirikare cya Kenya (KDF), avuga ko icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gikomeye inshuro zirenga 10 kukiruta.
Gen. Muhoozi mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: “Ngomba kuvuga ko Igisirikare cya Congo (FARDC)…n’ubwo bafite ibibazo bimwe…ni beza kurusha Igisirikare cya Kenya (KDF) inshuro 10.”
Uyu Jenerali by’umwihariko yanenze Kenya ku kuba inzego z’umutekano yohereje muri Haiti zarananiwe kwirukana amabandi yigaruriye umurwa mukuru wa kiriya gihugu, Port-au-Prince.
Yavuze ko akazi kananiwe abanya-Kenya mu myaka hafi ibiri ishize ingabo za Uganda zagakora mu kwezi kumwe.
Ati: “Kwigarurira Port-au-Prince byadusaba ukwezi kumwe. Abanya-Kenya byarabananiye mu myaka hafi ibiri ishize… ibyo ni na byo twari twiteze. Ni ibigwari.”
Gen. Muhoozi kandi yabwiye Umuryango w’Abibumbye ko ugomba guha ingabo za Uganda inshingano zo kujya gukora ibyananiye Kenya.
Mu bundi butumwa yasabye ko ingabo zidasanzwe za Kenya ziri muri Port-au-Prince ziba zasubije ibintu mu buryo mu gihe kitarenze ukwezi kumwe, bitaba ibyo UPDF ikajya gukora akazi.


