HOOtlRuW8AARolf

Gen. Muhoozi yashimiye Perezida Kagame, Jeannette Kagame na Gen. Mubarakh Muganga

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, ku bw’uburyo bwuje urugwiro yakiriwemo ubwo yari mu ruzinduko mu Rwanda.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Gen. Muhoozi yagize ati: “Ndashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame na mugenzi wanjye Gen. Mubarakh Muganga ku bw’uburyo bwuje urugwiro delegasiyo yacu yakiriwemo mu Rwanda. Twagiranye ibiganiro byiza ku mubano w’ibihugu byacu byombi. Umubano w’u Rwanda na Uganda urakomeye kandi urashyushye kurusha mbere.”

Yakomeje agira ati: “Turashimira ba Perezida bacu bombi, Nyakubahwa Yoweri Kaguta Museveni na Nyakubahwa Paul Kagame, ku buyobozi bwabo burangwa n’ubushishozi mu kuyobora ibihugu byacu byombi bifitanye ubuvandimwe. Murakarama.”

Gen. Muhoozi yageze i Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2026, aho yakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali na Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, Gen. Muhoozi yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame. Ibiganiro byabo byibanze ku mubano w’u Rwanda na Uganda, ndetse n’uburyo bwo kurushaho gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Hanaganiriwe ku ngingo zirebana n’umutekano n’ituze mu karere, ndetse n’izindi nyungu zihuriweho n’u Rwanda na Uganda.

Ku Cyumweru, Gen. Muhoozi yakomeje ibikorwa bye mu Rwanda, aho ari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, basuye ibikorwa bitandukanye by’iterambere biri mu Mujyi wa Kigali.

Muri urwo ruzinduko, Gen. Muhoozi kandi yagiranye ibiganiro na Madamu Clare Akamanzi, aho baganiriye ku ngingo zirebana n’iterambere n’ubufatanye.

Uruzinduko rwa Gen. Muhoozi ruje mu gihe u Rwanda na Uganda bikomeje gushimangira umubano n’ubufatanye, by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano, ubucuruzi n’iterambere ry’akarere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply