Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Perezida Paul Kagame aza ku mwanya wa kane mu bantu yubaha kurusha abandi.
Muhoozi yabitangaje mu butumwa yaraye anyujije ku rubuga rwe rwa X, aho yavuze ko Umukuru w’Igihugu aza inyuma ya se Yoweri Kaguta Museveni, nyina umubyara Janet Museveni na se wabo Gen Salim Saleh.
Yagize ati: “Nyuma ya data, mama na data wacu (Afande Saleh), nta wundi muntu nubaha kurusha ‘data wacu’ Perezida Kagame. Ku bwanjye ni icyitegererezo na mwarimu”.
Kuva mu myaka ibiri ishize Gen Muhoozi ntiyahwemye kugaragaza Perezida Paul Kagame nk’umuntu w’ingenzi kuri we, ndetse byibura muri iyo myaka yasuye u Rwanda abonana na we incuro zirenga enye.
Perezida Kagame kandi byibura na we muri iyo myaka (muri Mata 2022) yasuye Uganda ubwo yari yitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Gen Muhoozi Kainerugaba.
Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yashimye Gen Muhoozi waherukaga kugira uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze imyaka irenga itatu warazambye.
Ati: “Ba Jenerali beza ni abashyira imbere amahoro mu cyimbo cy’intambara, warakoze ku bwo kongera guhuza ibihugu byacu byombi”.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni icyo gihe yakomoje ku bucuti bw’umuhungu we na Perezida Kagame, avuga ko bwatangiriye muri Tanzania ubwo Muhoozi yari akiri umwana muto, mbere y’urugamba rwo kubohora Uganda.
Mu gushimangira ubu bucuti, muri Werurwe 2022 ubwo Gen Muhoozi yazaga i Kigali Perezida Kagame yamwakiriye mu rwuri rwe, amugabira inka 10 z’Inyambo.


