Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko azongera gukoresha urubuga rwa Twitter mu gihe umuherwe Elon Musk azaba yamaze kurwegukana.
Kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo abakurikiraga uyu muhungu wa Perezida Yoweri Museveni batangiye kugaragaza impungenge zerekeye Konti ye ya Twitter, nyuma y’uko uwageragezaga kuyishaka yabwirwaga ko “iyi konti ntibaho”.
Abenshi babanje gutekereza ko ba nyiri ruriya rubuga ari bo bahisemo gusiba konti ya Muhoozi, kubera kunyuranya n’amabwiriza agenga imikoreshereze yarwo.
Gen Muhoozi konti ye ya Twitter yari ifite abayikurikira barenga 500,000.
Umuvugizi we, Lt Col Chris Magezi yemeje ko ari we wayihagarikiye ku giti cye, gusa ntiyatangaza impamvu yafashe uwo mwanzuro.
Umwe mu bantu ba hafi ba Gen Muhoozi nyuma yatangaje ko uyu musirikare yahisemo gusiba konti ye ya Twitter, nyuma yo kudashira amakenga impuzandengo y’imikurire yayo.
Uyu yavuze ko “kugeza mu minsi mike ishize, konti yariho ibona abayikurikira bagera kuri 2,000 ku cyumweru, gusa nyuma iyi mpuzandengo iza kugabanuka. Atekereza ko hari umuntu ubiri inyuma, ari na yo mpamvu yahise ahagarika konti ye.”
Gen Muhoozi mu butumwa bwa nyuma yanditse kuri Twitter ye mbere y’uko ivaho, yari yakomoje ku kuba urubuga rwe rwa Twitter rwari rumaze igihe rwibasirwa n’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga.
Ati: “Ku baharanira impinduramatwara, abarwanirira ukuri, ukuri, no kureshya kw’abatuye Isi! Numva bamwe muri twebwe b’amajwi mato bavugira amamiliyoni y’abatagira kivugira bibasirwa n’ibigo binini by’ikoranabuhanga ngo baceceke! Nta bwoba! Ukuri kudahakanwa kw’abakandamizwa kuzahora gutsinda.”
Gen Muhoozi Kainerugaba binyuze mu muvugizi we, yatangaje ko azagaruka kuri Twitter mu gihe uru rubuga ruzaba rwegukanwe na Elon Musk.
Col Magezi yifashishije Twitter ye asubiramo amagambo ya Muhoozi agira ati: “Nzasubira kuri Twitter igihe Elon Musk, Umunyafurika mwene wacu (n’umuherwe wa mbere ku Isi) azaba yabonye company yose. Byibura tuzamenya ko ijwi ry’umwirabura rizumvwa.”
Umuherwe wa mbere ku Isi Elon Musk ufite inkomoko muri Afurika y’Epfo, kuri ubu afite muri Twitter imigabane ingana na 9%, akaba umuntu wa mbere ku Isi ufite imigabane myinshi muri Iriya Company.
Elon Musk mu minsi yashize byavugwaga ko aza kugirwa umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Twitter, gusa birangira abyanze nyuma yo kutishimira uburyo abashinze ruriya rubuga bagenzura cyane ubutumwa bw’abarukoresha ndetse ntibanatange ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.
Kuri ubu amakuru avuga ko Elon Musk yifuza kugura ruriya rubuga angana na miliyari 51 z’amadorali ya Amerika rwose akarwegukana.



2 Responses
Gen Muhoozi yavuze impamvu rukumbi yatuma agaruka kuri Twitter
Umenya Muhoozi yari yibeshye ko ubutegetsi n’ubudahangarwa bitangwa na Twitter! Ibigambo amaze iminsi ashora ntawe byasamazaga!
Gen Muhoozi yavuze impamvu rukumbi yatuma agaruka kuri Twitter
Umenya Muhoozi yari yibeshye ko ubutegetsi n’ubudahangarwa bitangwa na Twitter! Ibigambo amaze iminsi ashora ntawe byasamazaga!