Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko nyuma y’ibikorwa byo guhiga abarwanyi b’umutwe wa ADF Ingabo za Uganda zirimo muri Congo Kinshasa hazatahirwa umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Gen Muhoozi yahishuye aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter kuri uyu wa Gatandatu.
Ati: “Nyuma yo kurangizanya na ADF, tuzibanda ku nterahamwe (FDLR) mu Burasirazuba bwa RDC. Abagizi ba nabi bishe abavandimwe na bashiki bacu mu 1994. Igihe cyo kuganira vuba aha cyane kizarangira.”
Gen Muhoozi yavuze ko mu buzima bwe atarigera arwana n’Interahamwe, gusa avuga ko azihaye ibyumweru bike ngo zibe zayamanitse.
Yunzemo ati: “Interahamwe zose zigomba guhita ziyamanika hanyuma zikishyikiriza Ingabo za UPDF cyangwa iza RDF zizegereye. Tugiye gutsinda iyi Operasiyo iri bugufi. Twafashe icyemezo cyo kuyita ‘Operasiyo Rudahigwa’.”
Ubu butumwa bwaje bukurikira ubundi uyu muhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yanyujije kuri Twitter aha gasopo abibwira ko bashobora kumutsinda we na Perezida Paul Kagame yita se wabo.
Ati: “Ngiriye imbabazi abibwira ko bashobora gutsinda njye na data wacu binyuze mu gisirikare. Bizaba icyorezo kuri bo. Iyi ni yo nshuro ya nyuma mvuze kuri ibi. Mubareke baze, twiteguye birenze ibikenewe.”
Gen Muhoozi ntiyeruye ngo avuge niba Ingabo za Uganda (UPDF) n’iz’u Rwanda zizafatanya muri biriya bikorwa byo guhiga FDLR yakomojeho.
Cyakora cyo byitezwe ko niba iyo gahunda iriho ishobora kuzaba nyuma ya Operation Shujaa yo guhiga ADF Ingabo za Congo Kinshasa n’iza Uganda zirimo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Uyu mujenerali w’inyenyeri eshatu yakomoje kuri FDLR, mu gihe kuri ubu bivugwa ko uyu mutwe ufatanyije n’Ingabo za Congo Kinshasa bari mu mirwano n’umutwe wa M23.
Leta y’u Rwanda na yo iheruka gushinja FARDC gukorana na FDLR, ibyo Guverinoma y’i Kinshasa ku munsi w’ejo yise ibihimbano.
Kuri ubu umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’impande zombi bijyanye no kuba Kinshasa na yo ishinja Kigali gutera inkunga M23, ibyanatumye ubutegetsi bwa Perezida FĂ©lix Tshisekedi buhagarika ingendo za RwandAir muri Congo ndetse bukanahamagaza Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa.
Ibi abenshi babibona nk’imbogamizi ikomeye mu guhiga FDLR, kuko ibikorwa byo kuyihiga mu mashyamba ya Congo Kinshasa imazemo imyaka 28 bisaba kubanza guhabwa umugisha na kiriya gihugu mu rwego rwo kwirinda intambara ishobora gukwira akarere kose.

4 Responses
Gen Muhoozi yavuze ko nyuma yo gutsinsura ADF hazatahirwa FDLR, ayitegeka kuyamanika
Kumvugo yafande Muhoozi,umuntu yakwibaza ese,ko UPDF yagiye mu DRC,Kubwumvikane,bagiye kurwanya ADF.mission niba bayisoje,uyumunsi DRC ifatanije na FDLR bakaba bari muntambara na M23,gte UPDF yarwanya fdlr?

Uganda ifite ikibazo mu karere! Ninde uyobora politiki y’igihugu cya Uganda? Hashize amezi make Perezida Museveni atanga umurongo maze umuhungu we agatanga undi bihabanye! Ndetse n’ibibazo by’ububanyi n’amahanga birasa n’aho bitacyemezwa n’inzego zibishinzwe. Muhoozi abikemurira kuri Twitter atitaye kuri izo nzego. Kuri politiki y’akarere ho Museveni n’umuhungu we ntibavuga rumwe na gato! Birabe ibyuya!