Gen. Maj. Paul Kagame

Gen. Muhoozi yifuza ko Perezida Kagame na Museveni bakubakirwa ibibumbano nk’intwari

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba kuri uyu wa 4 Kamena 2020, yatangaje icyifuzo cye cyo kubakira abarimo Perezida Kagame ibibumbano mu mijyi itandukanye y’u Rwanda na Uganda.

Gen. Muhoozi yifashishije urubuga rwa Twitter, yavuze ku butwari bwa se, Gen. Museveni, se wabo Gen. Salim Saleh, Gen. Fred Rwigema na Gen. Paul Kagame, ati: “Ni intwari zikomeye mu mateka y’Afurika. Bageze ku bitarashoboka.”

Iyi ni yo mpamvu bakwiriye kubakirwa ibibumbano nk’uko Gen. Muhoozi yabivuze. Ati: “Dukwiriye kubaha icyubahiro, tukabubakira ibibumbano muri buri mujyi muri Uganda n’u Rwanda.”

Gen. Muhoozi yanditse ubu butumwa nyuma y’iminsi 17 yanditse ubundi bujya gusa nabwo, avuga kuri aba basirikare Bane. Tariki ya 18 Gicurasi 2020, yagize ati: “Aba bahoze ari intwari zikomeye z’abasirikare.”

Aba basirikare Gen. Muhoozi avuga ko bose basangiye amateka yo kubohora Uganda, ubwo Yoweri Museveni yafataga ubutegetsi mu 1986 nyuma y’urugamba rw’abarwanyi be bari mu mutwe wa NRA Bari bahanganye n’ingabo za Milton Obote wari Perezida wa Uganda.

By’umwihariko ku ruhande rw’u Rwanda, Gen. Maj. Fred Rwigema ni we watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda, ayoboye umutwe wa RPA wari ugizwe n’Abanyarwanda waturutse muri Uganda. Gusa we yaguye muri uru rugamba, Gen. Maj. Kagame afata izo nshingano kugeza ubwo RPA yabohoraga u Rwanda tariki ya 4 Nyakanga 1994.

Ibyo bakoze n’umusanzu bagitanga mu kubaka ibihugu byabo, ni byo Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba aheraho abafata nk’intwari z’Afurika, zikwiriye gushimira ubudashyikirwa bwabo.

Ibi uyu mu Gen. abitangaje mu gihe u Rwanda na Uganda bimaze igihe bitarebana neza , gusa amagambo n’inyandiko z’umuhungu wa Museveni ziraca amarenga mu kugarura umubano.

Gen. Maj. Paul Kagame
Gen. Maj. Paul Kagame
Gen. Yoweri Museveni
Gen. Yoweri Museveni
Gen. Fred Rwigema
Gen. Fred Rwigema
Rtd. Gen. Salim Sareh, se wabo wa Gen. Muhoozi
Rtd. Gen. Salim Sareh, se wabo wa Gen. Muhoozi

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Gen. Muhoozi yifuza ko Perezida Kagame na Museveni bakubakirwa ibibumbano nk’intwari
    Ibibumbano by’aba bagabo amafaranga yabitangwaho yaba apfuye ubusa kuko kubihirika ni nk’aka kanya. Amateka arahari.

  2. Gen. Muhoozi yifuza ko Perezida Kagame na Museveni bakubakirwa ibibumbano nk’intwari
    Ibibumbano by’aba bagabo amafaranga yabitangwaho yaba apfuye ubusa kuko kubihirika ni nk’aka kanya. Amateka arahari.

  3. Gen. Muhoozi yifuza ko Perezida Kagame na Museveni bakubakirwa ibibumbano nk’intwari
    Amafaranga yakora ibyo bibumbano yaba apfuye ubusa, kuko kubihirika ni ako kanya. Musubire mu mateka!

    1. Gen. Muhoozi yifuza ko Perezida Kagame na Museveni bakubakirwa ibibumbano nk’intwari
      Uyu muhungu arajijisha yashyizemo Kagame murwego rwo kujijisha ubundi yishakiraga Rwigema.

    2. Gen. Muhoozi yifuza ko Perezida Kagame na Museveni bakubakirwa ibibumbano nk’intwari
      Uyu muhungu arajijisha yashyizemo Kagame murwego rwo kujijisha ubundi yishakiraga Rwigema.

    3. Gen. Muhoozi yifuza ko Perezida Kagame na Museveni bakubakirwa ibibumbano nk’intwari
      Uyu muhungu arajijisha yashyizemo Kagame murwego rwo kujijisha ubundi yishakiraga Rwigema.

    4. Gen. Muhoozi yifuza ko Perezida Kagame na Museveni bakubakirwa ibibumbano nk’intwari
      Uyu muhungu arajijisha yashyizemo Kagame murwego rwo kujijisha ubundi yishakiraga Rwigema.

  4. Gen. Muhoozi yifuza ko Perezida Kagame na Museveni bakubakirwa ibibumbano nk’intwari
    Amafaranga yakora ibyo bibumbano yaba apfuye ubusa, kuko kubihirika ni ako kanya. Musubire mu mateka!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *