Gen Muhoozi yihenuye ku banzi be bakunze kumurwanya, atangaza ko agiye kwinjira muri Politiki

Sangiza iyi nkuru

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko mu gihe cya vuba ashyira hanze gahunda ye y’urugendo rushya rwa Politiki ateganya gutangira.

Gen Muhoozi yemeje aya makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.

Yagize ati: “Ukuri k’uko abakundaga kuntuka buri munsi bose kuri ubu bari guhatirizwa n’abaturage kuruca bakarumira ntigusanzwe. Ikipe ya MK (Muhoozi Kainerugaba) vuba aha iratangaza gahunda yacu ya Politiki.”

Mu butumwa bundi Gen Muhoozi aheruka gutangaza kuri Twitter yihenuye kuri aba yise abanzi be bakunze kumutuka, avuga ko kuri ubu batiyumvisha uko yamaze kwigarurira Uganda.

Ati: “Abanzi baturwanyije igihe kirekire cyane. Barantutse bifashishije izina ryose bashoboye kubona. Ubu ntibiyumvisha ko twamaze kwigarurira igihugu. Ntituzahagarika kugeza igihe tuzakigenzurira byuzuye.”

Gen Muhoozi ntiyigeze atangaza amazina y’abo yise abanzi be, gusa bivugwa ko mu bo yabwiraga harimo bamwe mu banya-Uganda batagiye bishimira uburyo se Yoweri Museveni yagiye amuzamura mu ntera, kugeza abaye Lieutenant General mu ngabo za Uganda.

Gen Muhoozi weruye ko afite gahunda yo gusimbura se ku butegetsi, yatangaje ko namara kuba Perezida wa Uganda ikintu cya mbere azakora ari ukongera ingengo y’imari igenda mu mikino.

Yabivuze nyuma yo kubanza gushimagiza se, Perezida Museveni ndetse na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame yita se wabo.

Ati: “Mfata Perezida Kaguta Museveni na Perezida Paul Kagame nk’abahanga mu gupanga babayeho! Ubwo ‘Team MK’ izaba yatsindiye ubutegetsi muri iki gihugu, kandi tuzabikora! Igikorwa cyacu cya mbere ni ukongera ingengo y’imari y’imikino.”

Ku wa 24 Mata ubwo muri Perezidansi ya Uganda haberaga ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 Gen Muhoozi yari amaze avutse, se Museveni na nyina Janet bagaragaje ko bashyigikiye gahunda ye yo kuzaba Perezida wa Uganda.

Janet Museveni yasabye Muhoozi gusenga Imana kugira ngo izahe umugisha urugendo yamaze gutangira.

Yunzemo ati: “Muhoozi ku bw’urukundo akunda Imana, uko ni ko ari inyangamugayo n’uwicisha bugufi. Ndagira ngo mbwire Muhoozi ku myaka 48 ko Imana itazigera idusiga. Ndakwinginze, haranira mu byo ukora byose gukunda Imana n’umutima wawe wose kuko yagukoresheje ngo ukorere igihugu cyawe mu bwitange.”

Perezida Museveni icyo gihe we yavuze ko Gen Muhoozi ari impano Imana yahaye umuryango we.

Perezida Paul Kagame wari muri ibyo birori we yashimiye Gen Muhoozi ku bw’uruhare yagize mu kunga u Rwanda na Uganda, ashimangira ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba hari byinshi ukimwitezeho.

Amakuru avuga ko nta gihindutse Gen Muhoozi Kainerugaba ashobora kuziyamamariza kuyobora Uganda muri 2026.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *